Ikamyo yafatiwemo ibiro 400 by’urumogi muri Rubavu

  • admin
  • 09/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ku itariki 7 Kamena, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu yafashe ibiro 400 by’urumogi bitwawe mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nomero ziyiranga RAB721W.

Iyo modoka yari itwawe na Nsababera Emmanuel,ufite imyaka 26 y’amavuko, akaba yari hamwe na boyi shoferi we Sebahizi Ferdinand, ufite imyaka 30 y’amavuko bonyine mu modoka. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko aba bagabo bombi bafatiwe mu kagari ka Gisa, ho mu murenge wa Rugerero, ku muhanda Rubavu-Kigali ahagana saa sita zo ku manywa. Asobanura uko rwafashwe, CIP Kanamugire yagize ati:”Iyo modoka rwarimo ikigera mu kagari ka Gisa, ho mu murenge wa Rugerero, Polisi y’u Rwanda muri aka karere yahise iyihagarika, irayisaka, maze iyisangamo urwo rumogi rwari mu mifuka 12.”

Yavuze ko Nsababera na Sebahizi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Gisenyi, kandi ko urwo rumogi ndetse n’iyo modoka nabyo ariho mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane aho rwavaga n’abari barugemuriwe. Mu butumwa bwe, CIP Kanamugire yagize ati:” Hari abantu bacyishora mu bikorwa by’ubucuruzi butemewe hakaba n’ababibafashamo barimo abatwara ibinyabiziga. Harageze ko ibyo bikorwa bidasobanutse babivamo kuko amayeri yose bakoresha twayatahuye kubera ubufatanye bwiza dufitanye n’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa bacu. Ntituzahwema rero gufata no gufunga abadashaka kuva ku izima.” CIP Kanamugire yasoje yongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga gusuzuma neza imizigo y’abagenzi kuko igihe cyose bene ibyo biyobyabwenge cyangwa magendu bizajya bifatirwa mu modoka cyangwa kuri moto batwaye bazajya bafatwa nk’abafatanyacyaha.

Gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge biri mu byihutirwa Polisi y’u Rwanda yashyize imbere muri gahunda y’ubufatanye hagati yayo n’abaturage (Community Policing).RNP

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/06/2016
  • Hashize 8 years