Ijambo rya Perezida Kagame atangiza Umushyikirano wa 14

  • admin
  • 18/12/2016
  • Hashize 7 years

Atangiza Inama ya 14 y’Umushyikirano, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bayitabiriye, avuga ko yishimiye aho igihugu gihagaze, ko gikomeye kandi gishobora gutera intambwe nziza.



Ijambo ryose uko ryakabaye

“Banyakubahwa Bayobozi mu Nzego zitandukanye z’Igihugu cyacu, Banyakubahwa muhagarariye ibihugu byanyu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda

Batumirwa mwese, Nshuti z’u Rwanda

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Nishimiye gutangiza iyi Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 14. Mbahaye mwese ikaze abitabiriye iki kiganiro tugirana nk’Igihugu, abari mu Rwanda n’ahandi hirya no hino ku isi.

Nifurije ikaze kandi abashyitsi bacu baturutse mu bindi bihugu, baje kwifatanya natwe.

Nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya, iyi nama iba buri mwaka, bikaba uburyo Leta igaragariza abaturage ibyo igomba kubakorera.

Nishimiye rero kuvuga ko Igihugu cyacu gihagaze neza, gikomeye, kandi gikomeza gutera intambwe nziza.

Ibi turabizi kuko hari ibipimo bibyerekana, kandi n’ibyo twanyuzemo mu myaka birabigaragaza.

Umuryango w’Abibumbye mu gipimo cyawo cy’iterambere ry’abantu, werekana ko mu myaka irenga makumyabiri ishize, u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite umuvuduko mwinshi mu iterambere.

Mu mezi make tuzatangira ikindi cyiciro cy’urugendo rw’Igihugu cyacu.Uyu rero ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma, tukareba inzira twanyuzemo dufatanije, n’indi ikiri imbere.

Icyiciro cya mbere, kimaze imyaka makumyabiri n’ibiri, cyari icyo kugarura umutekano n’ubumwe bw’Igihugu, kumva ko ntacyo dutinya, kandi ko twese turi bene igihugu.

Iki cyakurikiwe n’iyindi myaka icumi yo guha imbaraga inzego z’Igihugu. Ibi byashimangiye umutekano, ubutabera n’icyizere.

Twese turabona ejo hazaza heza. Ni bwo bwa mbere mu buzima bw’iki gihugu umuturage yumva afite umugabane mu gihugu cye, aho kumva ko ahigwa, atotezwa, cyangwa avutswa ubuzima.

Ibipimo mpuzamahanga bitandukanye bigaragaza ko Abanyarwanda barenga 90% bavuga ko bafitiye icyizere polisi n’ingabo by’igihugu ku kigero cya 95%.

Ibi ni ibintu bikomeye tudakwiye na rimwe kwirengagiza.

Ikindi cyiciro ni icyo mu myaka ya vuba. Cyari icyo kubaka ibikenewe kugira ngo ubukungu bwacu tubuhuze n’ubw’ahandi ku isi, kandi duhe Abanyarwanda ubushobozi bwo gukora bidasanzwe kugira ngo bashobore gupiganwa ku rwego mpuzamahanga.

Iki cyiciro cyari ngombwa, kugira ngo dushobore kubaka umusingi w’ubukungu bwacu. Ubukungu burahenda. Ni yo mpamvu twashyize imbaraga nyinshi mu gutegura ejo heza dushaka.

Nk’uko twatangiye kubibona muri uyu mwaka, imbuto twabibye zitangiye kwera.

Ubu ubukerarugendo nibwo bwa mbere mu kwinjiza amadovize.

Twatanga ingero. U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga zikomeye, kandi zafatiwemo ibyemezo bigamije gutunganya isi, ikarushaho kuba nziza.Ibi byashobotse kubera impamvu ebyiri.

Iya mbere ni uko dufite ahantu inama nk’izo zishobora kubera. Iya kabiri, kandi na yo y’ingenzi, ni uko u Rwanda rusangiye gahunda nziza n’ibindi bihugu, nko kubungabunga ibidukikije.

Igihe izi nama zabaga, Abanyarwanda benshi babonye akazi n’ibihumbi by’abashyitsi byibonera umwihariko w’Igihugu cyacu. Ibi akaba ari ibyo kwishimira kuko twese tubifitemo uruhare.

Ibi ntibivuze ko hatakiri Abanyarwanda bataragera ku buzima bifuza.

Reka ngire icyo mbivugaho nshingiye ku mwihariko w’ibyo twanyuzemo.

Mu mwaka wa 2001, Abanyarwanda bane ku icumi bari mu bukene bukabije. Uyu munsi uwo mubare ni umuntu umwe mu bantu icumi.

Ikindi, nk’uko Banki y’Isi ibihamya, u Rwanda ni urwa kabiri muri Afurika mu korohereza ishoramari mu gihugu.

Hambere twashakishaga imibereho. Ubu turashaka ubukire.

Ndagira ngo nshimire Abanyarwanda bose kubera icyizere batugiriye no kwihangana, cyane cyane ko ibyo dukora byose bidahita bitanga akazi, cyangwa ngo bigabanye ibiciro.

Icyo dukwiye kwitaho mu minsi iri imbere ni ukubakira ku byo twagezeho kugira ngo twongere ubukungu bwacu. Ibi ni byo bizatuma Abanyarwanda babona imirimo kandi imirimo myiza.

Irindi somo twavana muri uru rugendo tumazemo iminsi ni uko ibyo dukora byose bishingira ku byabanje.

Ubukungu twifuza bushingira ku bikorwa by’igihe kirekire Leta iba yarakoze, na byo biba bishingiye ku nzego zihamye kandi abaturage bafitiye icyizere. Ibi byose ntibyashoboka tudafite umutekano n’ubumwe.

Uko dutera intambwe ni ko tugomba guhora tubumbatira ibyo twagezeho, n’ubwo abazadukomaho bo bazabibona nk’ibisanzwe.

Dusubije amaso inyuma, ibibazo twahuye na byo bitubera isomo rituma turushaho gukora neza. Ibi bikaba ishingiro ry’icyizere ko imbere ari heza.

Icyo nakongeraho ni uko politike yacu ireba twebwe Abanyarwanda, n’inyungu zacu.

Iri ni ihame tugomba guharanira kuko ari ryo rizatuma dukora ibyo twemera kandi bidufitiye akamaro. Ni na yo mpamvu tugomba guhora dukorera abaturage ibyo bakwiriye.

Akenshi inzitizi duhura na zo ni iziduturukamo. Aha ndavuga kudamarara, tugakora ibitworoheye, tukibagirwa ko ibi byose bifite ingaruka.

Dukwiye rero guhangana n’ibibazo nta kujenjeka, duhereye mu mizi yabyo.

Urugero ni ibyo tumaze iminsi tuvuga: guhora duteze amaso abadutera inkunga ngo tugere ku bikorwa bidufitiye inyungu.

Ibyo twakoze byose byatugiriye akamaro. Tugomba guhora twumva ko ari ibyacu. Ni ko gaciro kacu.

Ni na yo mpamvu muri uyu Mushyikirano, dukwiye gufata umwanzuro w’igihe ntarengwa u Rwanda ruzaba rutakibeshejweho n’inkunga duhabwa n’abandi. Ndifuza gushimira abafatanyabikorwa n’inshuti. Icyo twifuza ni ugukorana neza n’abo dufatanyije muri uru rugendo, akenshi tugashingira ku bitekerezo n’amikoro byacu bwite.

Aho tugeze nta gushidikanya ko dukoranye umurava, ibi twabigeraho.

Imigambi nk’iyi ni yo ituma tuba abo twifuza kuba. Agaciro, nk’uko dukunze kubivuga, ntabwo ari ubukire, ahubwo ni ukwiyubaha no kumva ko twebwe ubwacu twakwikorera ibyo dushaka.

Intego yacu ni Ubumwe, Umurimo no Gukunda Igihugu. Mu matora tugiye kujyamo, dukwiye kongera kwibukiranya icyo gukunda Igihugu bitubwira twebwe Abanyarwanda.

Urukundo dufitiye Igihugu rugomba kugaragara no mu bagituye. Ni nayo mpamvu iyo dutora abayobozi tukanababaza ibyo bagomba kudukorera, tubikorana icyizere. Nyamara mu mahanga, bikunze kugaragara ko icyo bita demokarasi gihinduka amacakubiri n’umwiryane. Kandi si ko bikwiye kuba.

Ibyo twanyuzemo byose n’uburyo twagiye dukemura ibibazo twahuye na byo, bitwereka ko dufite ubushobozi bwo gukomeza gutera imbere. Ni na byo dukwiye kwibandaho muri iyi iminsi ibiri.

Nongeye kubashimira kandi mbifuriza inama nziza. Ndanabasaba ko muzakorana umurava mu gushyira mu bikorwa imyanzuro izavamo.”


Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 18/12/2016
  • Hashize 7 years