IGP yashimye urubyiruko rw’abakorerabushake anarusaba kuzagira uruhare mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi
- 01/06/2016
- Hashize 8 years
Ubwo umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yagiranaga inama n’ urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (RYVCPO) 52 ruhagarariye uturere twose tw’u Rwanda n’abayobozi barwo ku rwego rw’Igihugu kuwa kabiri tariki ya 31 Gicurasi; yarushimiye ubufatanye bwarwo mu gucunga umutekano w’abanyarwanda, anarusaba kuzagira uruhare rufatika mu migendekere myiza y’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kizasozwa n’isabukuru y’imyaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe.
Akaba yarubwiye ati:”Ibyo mukora mu guharanira ko abaturarwanda bagira umutekano ni ibyo kwishimira, ariko murasabwa kongeramo imbaraga mugakomeza guharanira ko igihugu cyanyu kigira umutekano urambye, mukarushaho kurangwa n’ikinyabupfura, guhanga udushya, gukorera hamwe no guhanahana amakuru byihuse.”
Yanasabye urwo rubyiruko kurushaho gukorana n’itangazamakuru, cyane cyane gukoresha imbuga nkoranyambaga zabahuza n’abanyarwanda hagamijwe ko buri wese yumva uruhare rwe mu kubungabunga umutekano wo soko y’iterambere ry’igihugu .
IGP yakomeje agira inama uru rubyiruko gukoresha amatorero atandukanye harimo abahimba imivugo, indirimbo, amakinamico n’ibindi mu gukangurira abaturage gukumira ibyaha.
Yakomeje agira ati:” Mu matariki ya mbere y’ukwezi gutaha, tuzizihiza isabukuru y’imyaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe, uyu munsi ukazabanzirizwa n’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi. Mwe nk’abafatanyabikorwa bacu rero, turabasaba kuzagira uruhare rukomeye mu bikorwa biteganyijwe muri icyo cyumweru.”
Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu w’uru rubyiruko Kangwagye Justus, yavuze ko mu gihugu cyose urubyiruko rwiyemeje kuzafata iya mbere, rukagira uruhare mu bikorwa bizaranga iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, cyane cyane rurushaho gukangurira abanyarwanda kurengera uburenganzira bw’ubwana no kumurinda ihohoterwa.
Yagize ati:”Twiyemeje kurenga ubukangurambaga gusa, ahubwo twe ubwacu tukazagira uruhare mu kumenya abana bataye amashuri, tukamenya impamvu ibibatera, tukanarebera hamwe uko basubira kwiga.”
Muri iyo nama, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe Ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, akaba ari nawe muhuzabikorwa w’ibiteganyijwe mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi (Police week), Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, , yavuze ko mbere y’uko hizihizwa iyi sabukuru hazabanza icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi; muri icyo cyumweru abapolisi n’abaturage bakazahurira mu bikorwa bitandukanye bizakiranga. Hakazibandwa cyane ku kurengera uburenganzira bw’umwana, dore ko n’insanganyamatsiko igira iti:”Duhagurukire hamwe turwanye ihohoterwa rikorerwa abana.”
Akaba yagize ati:”Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi giteganyijwe guhera tariki ya 10 kugeza kuya 16 Kamena, kikazatangizwa n’umunsi murikabikorwa bya Polisi y’u Rwanda no gutangiza ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.
Ubu bukangurambaga buzabera muri Sitasiyo yatoranyijwe muri buri karere no muri buri ntara n’umujyi wa Kigali. Ku rwego rw’Igihugu, iki cyumweru kizatangirizwa i Remera, ku cyicaro cya Polisi y’umujyi wa Kigali (Kigali Metropolitan Police Headquarters”.)
Yabwiye urwo rubyiruko ko intego y’iki cyumweru ari ukwerekana akamaro k’ubufatanye n’abaturage mu gutahura, gukumira no kurwanya ibyaha, gukangurira abaturage uruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kongera uburyo n’imbaraga mu gutanga serivisi nziza no kugeza ku bagenerwabikorwa ibibakorerwa.
Yababwiye ko muri icyo cyumweru hazanibandwa ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge no kubungabunga umutekano wo mu muhanda hirindwa impanuka.
Yandistwe na Ubwanditsi/Muhabura.rw