IGP Munyuza yahishuriye abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro ibanga rizabafasha kuzuza inshingano

  • admin
  • 27/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2019, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yahuye abapolisi bagiye kuzajya mu butumwa bw’amahoro impanuro zizabafasha gusohoza inshingano aho bazaba bari muri Sudani y’Epfo.

Abapolisi b’u Rwanda 240 ni bo barimo kwitegura kujya gusimbura bagenzi babo na bo 240 bari bamaze umwaka mu butumwa bw ’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu mujyi wa Malakal.

IGP Munyuza mu mpanuro yabahaye,yabasabye kuzakora akazi neza bahesha ishema igihugu cyabo bazaba bahagarariye.

Yabasabye kuzakoresha neza amahugurwa bamaze iminsi bahabwa abategura kujya mu butumwa bw’amahoro, bityo ababwira ko yizeye ko ayo masomo azabafasha gukomeza gukora kinyamwuga nk’uko bisanzwe.

Yagize ati: “Mwarahuguwe bihagije ubu icyo tubatezeho ni ugusohoza inshingano muhawe mukazakora akazi kanyu kinyamwuga, mukarangwa n’ikinyabupfura, gukorera hamwe no kubaha abayobozi banyu nk’uko bisanzwe ari indangaciro ya Polisi y’u Rwanda.”

IGP Munyuza yakomeje ababwira ko kimwe mu bizabafasha gukora neza akazi bagiyemo ari ukubaha abaturage bagiye gukorera ndetse no kwigira ku bandi bapolisi bazaba bahuriyeyo.

Ati: “Kimwe mu bizabafasha gukora akazi kanyu neza ni ukubaha abaturage mugiye gukorera mukubaha n’umuco wabo. Ntimuzibagirwe ko kwiga ari uguhozaho, muzigire ku bunararibonye bw’abandi ba polisi muzakorana.”

Iri tsinda ry’abapolisi 240 ni icyiciro cya gatanu kigiye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo. Riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Fabien Musinguzi akaba agiye gusimbura Assistant Commissioner of Police Paul Gatambira na we uyoboye itsinda ry’abapolisi 240.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi 1055 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bya Central Africa, Sudani, Sudani y’ Epfo no mu gace ka Abiyeyi. U Rwanda kandi ruza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite abapolisi benshi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/11/2019
  • Hashize 4 years