IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

  • admin
  • 15/07/2016
  • Hashize 8 years

Ku itariki 14 Nyakanga, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yahaye impanuro itsinda ry’abapolisi 160 bajya mu butumwa bw’amahoro bw’umwaka umwe mu gihugu cya Haiti (United Nations Stabilization Mission in Haiti -MINUSTAH).

Uyu mutwe (RWAFPU7) urimo ab’igitsinagore 21 uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa, ukaba ari itsinda rya karindwi ry’abapolisi b’u Rwanda bagiye koherezwa mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu.

Aba barajya gusimbura abagize umutwe wa gatandatu (RWAFPU6) bagiye muri ubu butumwa muri Nyakanga umwaka ushize, bikaba biteganyijwe ko bataha muri uku kwezi nyuma yo kwambikwa imidari y’ishimwe nk’ikimenyetso cy’imikorere myiza.

Mu nama yagiranye na bo ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, IGP Gasana yababwiye ati,”Kugira ngo U Rwanda rukomeze kugaragara neza ku ruhando mpuzamahanga, murasabwa kubahiriza indangagaciro za kirazira z’umuco nyarwanda n’iza Polisi y’u Rwanda, gukunda umurimo no kuwukora uko bisabwa, kubaha , kurangwa n’imyitwarire myiza, no kwitwara kinyamwuga.”

Yakomeje ababwira ati,”Murajya muri Haiti nk’abahagarariye amahoro, umutekano, n’ituze, kandi mugiye gukomereza aho bagenzi banyu bababanjirije basubikiye mu nyaka ishize…bityo mukomeze kuzamura Ibendera ry’u Rwanda. Uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro ruragaragara. Iryo shema ry’igihugu rigomba gusigasirwa haba mu karere ruherereyemo ndetse no hanze yako.”

IGP Gasana yagize kandi ati,” Nubwo imico n’ubunararibonye by’abari mu butumwa bw’amahoro binyuranye bitewe n’uko baturuka mu bihugu bitandukanye , bahuzwa no gufatanya kugarura amahoro mu gihugu boherejwemo. Murasabwa rero gukorana neza n’abandi baturuka mu bindi bihugu ari na ko mwigira ku bunararibonye bwabo kuko “kwiga bidashira.”

Iyoherezwa ry’aba 160 (RWAFPU7) ritumye U Rwanda rugera ku mubare w’abapolisi 1080 bakorera hamwe (FPU) rwohereje mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu kuva mu 2010.

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite hafi abapolisi 1000 mu butumwa bw’amahoro bakaba barimo 820 bagize imitwe itanu y’abakorera hamwe (Formed Police Units-FPUs).

Imitwe itatu muri iyo itanu y’abakorera hamwe igizwe n’abapolisi 420 bari muri Central African Republic naho 240 bakaba bari muri South Sudan.

U Rwanda ubu ni urwa kabiri ku isi mu kugira umubare munini w’igitsinagore mu butumwa bw’amahoro, rukaba muri rusange ari urwa gatatu ku isi mu kugira umubare munini w’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro nyuma ya Bangladesh iza ku mwanya wa kabiri na Senegal ya mbere .


Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana aha impanuro abapolisi 160 bajya mu butumwa bw’amahoro bw’umwaka umwe mu gihugu cya Haiti (United Nations Stabilization Mission in Haiti -MINUSTAH).

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/07/2016
  • Hashize 8 years