IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko iterabwoba ari ikibazo gihangayikishije Isi

  • admin
  • 26/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ibi Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yabitangarije mu Muhango wo gusoza amahugurwa yari yitabiriwe n’abapolisi barenga ijana yaberaga mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi kiri Gishari mu karere ka Rwamagana, bakaba barahawe ubumenyi ku bijyanye no gukumira no kurwanya iterabwoba n’imyitozo yo kwimenyereza kurirwanya.

Abapolisi bahawe ayo mahugurwa baba baraturutse mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.

Iyi myitozo yari imaze ibyumweru bibiri yari ifite izina rya “Crackdown” yateguwe na Polisi y’u Rwanda hagamijwe guha abapolisi ubumenyi buhagije bwo guhangana n’iterabwoba igihe ryaba ribaye ku butaka bw’u Rwanda.

Muri iyi myitozo kandi, abayitabiriye bahawe amasomo y’ingenzi arimo kuranga icyerekezo ku ikarita, icyo iterabwoba ari cyo n’uburyo bwo kurirwanya, ubunararibonye mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, ubutabazi bw’ibanze n’imikoreshereze y’ibikoresho by’itumanaho.

Bigishijwe n’andi masomo arimo kubasha kugereranya intera y’ahantu mu buryo bwihuse, kurwanira mu migi, gusoma ikarita no gutabara abashimuswe.

Mu ijambo yagejeje ku basojeiyo myitozo, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko iterabwoba ari ikibazo gihangayikishije Isi kurikumira, kurirwanya, gutahura ibikorwa by’abarikora no kuburizamo imigambi mibisha y’abakora iterabwoba bikaba bisaba guhora witeguye.


Yagize ati:’’N’ubwo mu Rwanda iterabwoba ritaragera ku rwego ruhambaye ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere, mu myaka mike ishize twahuye n’ibikorwa bimwe na bimwe byaryo aho abarwanyi ba FDLR bagerageje guhungabanya umutekano mu bice binyuranye by’igihugu.’’



Yakomeje agira ati:‘’Ibikorwa bicye by’iterabwoba twabashije kubona mu gihugu cyacu,byaduhaye isomo rikomeye ry’uburyo tugomba guhora twiteguye gukumira no kurwanya ingaruka zaryo. Iyi myitozo rero ni ingenzi kuri iyi mpamvu kandi igomba gukomeza mu bihe bihoraho kugirango ubu bumenyi buzagere ku bapolisi benshi .’’

Yaravuze kandi ati:’’Tugomba buri gihe guhora twiteguye guhagarika no kurwanya iterabwoba, dutanga ubumenyi bwa ngombwa kandi dushaka ibikoresho by’ikoranabuhanga bijyanye n’igihe kugirango tube twizeye ubwo bushobozi, iyi myitozo kandi ni ingenzi cyane, ni igenamigambi ry’ibanze mu kugeza ku bapolisi ubumenyi bwo guhashya iterabwoba.’’

IGP Gasana yakomeje agira ati:’’Nibura buri mupolisi azaba afite ubumenyi mu kurwanya iterabwoba mu gihe cya vuba.

Yashimiye abateguye ayo mahugurwa , ashimira abayitabiriye kandi abashishikariza kutazuyaza gukoresha ubumenyi bahakuye mu gihe bizaba bibaye ngombwa.

Iki gikorwa cyo gusoza aya mahugurwa cyari cyanitabiriwe na ba Ofisiye bakuru ba Polisi batandukanye.

Yanditswe na Muhabura.rw

  • admin
  • 26/02/2018
  • Hashize 6 years