Igitero cy’indege cyahitanye abantu 40’ ku kigo gifungiyemo abimukira

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 5 years

Abategetsi muri Libya bavuga ko abantu bagera kuri 40 biciwe mu gitero cy’indege ku kigo gifungirwamo abimukira.

Amakuru avuga ko abandi 80 bakomerekeye muri icyo gitero, cyabereye mu kigo kiri mu karere ka Tajoura kari mu burasirazuba mu nkengero y’umurwa mukuru Tripoli.

Libya ikomeje kurangwamo umutekano mucye no gucikamo ibice kuva Muammar Gaddafi wategekaga iki gihugu yahirikwa akanicwa mu mwaka wa 2011.

Osama Ali, umuvugizi w’urwego rw’ubutabazi bwihuse, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abimukira 120 bari bari mu nzu y’ikirangara ya hangari yatumberewe n’icyo gitero.

Yongeyeho ko abandi bantu bashobora kuza gutangazwa ko bishwe kuko abamaze gutangazwa ari “Umubare w’ibanze”.

Leta ya Libya ishyigikiwe n’umuryango w’abibumbye, iyobowe na Minisitiri w’intebe Fayez al-Serra, ishinja umutwe wiyise ingabo z’igihugu cya Libya kuba inyuma y’icyo gitero cy’ejo ku wa kabiri.

Mu itangazo leta yasohoye, yavuze ko ari igitero “Cyari cyagambiriwe” kandi “Gitumbereye ahantu runaka“, ivuga ko ari “icyaha ndengakamere”.

HCR ’irahangayitse bikomeye’

Uwo mutwe wiyita ingabo z’igihugu cya Libya uyobowe na Khalifa Haftar, umaze igihe urwanira n’abasirikare ba leta ya Libya yemewe n’amahanga muri ako karere kabereyemo icyo gitero.

Ku wa mbere, uwo mutwe wari watangaje ko ugiye gutangira ibitero bikomeye by’indege mu bice by’i Tripoli nyuma yaho “Uburyo busanzwe” bw’intambara burangiriye.

Ariko umuvugizi w’uyu mutwe yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko abarwanyi bawo batateye icyo kigo cy’abimukira.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, ryatangaje ko “Rihangayikishijwe bikomeye” n’amakuru y’ibitero ku kigo cy’abimukira.

Abimukira babarirwa mu bihumbi bagerageza kujya i Burayi bafungirwa mu bigo bya leta nk’iki, akenshi biba biri hafi y’ahabera imirwano.

Niyomugabo Albert/ Muhabura.rw

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 5 years