Igitekerezo cyo kuzajya baha abana indangamuntu bakivuka cyakuruye impaka mu badepite

  • admin
  • 02/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Iki ni igitekerezo cyatanzwe na Depite Mukabagwiza Edda aho asanga guha abana bakivuka indangamuntu, bizakemura ibibazo bitandukanye birimo n’ibijyanye n’imyirondoro bikunze kugaragara.Yagitanze kuri uyu wa 2 Gicurasi 2018 ubwo hemezwaga umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko nº 14/2008 ryo ku wa 04/6/2008 rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda.

Depite Mukabagwiza yavuze ko umwana ahawe indangamuntu akivuka, byanakemura ikibazo cy’inyandiko zitandukanye usanga hari igihe amazina ariho aba adafitanye isano n’ayanditse ku ndangamuntu, bigasaba abantu kunyura mu nzira nyishi kugira ngo bihuzwe.

Kuri we, gukura k’umwana afite indangamuntu ngo byatuma imyirondoro idahinduka na rimwe.

Ubusanzwe umwana ujyanye n’ababyeyi be mu mahanga asabirwa urwandiko rw’inzira, Mukabagwiza akibaza impamvu umwana muto atahabwa indangamuntu kandi na cyo ari icyangombwa nka pasiporo.

Gusa Kayiranga Alfred Rwasa, Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu iterambere ry’Igihugu, abona ko nta mpamvu yo guha umwana indangamuntu kuko aba atekererezwa n’ababyeyi be,kuko iyo umwana avutse yandikwa mu bitabo by’irangamimerere, yagera mu myaka y’ubukure akazifatira indangamuntu.

Kayiranga Alfred Rwasa yagize ati “Ntacyo yayikoresha. Nta bushobozi bwo kwitekerereza aba afite. Atekererezwa n’ababyeyi be.”

Yasobanuye ko umwana ahabwa pasiporo hagamijwe ko igihe ahageze bazajya bamenya ibimwerekeyeho ariko mu gihugu imbere bikaba atari ngombwa kuko ababyeyi be ari bo baba bamureberera.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis wari uhagarariye Guverinoma wunganiye iyi komisiyo yabaye nk’uvuguruza ibyo Perezida wayo yavuze, ahamya ko hari igihe kizagera umwana akazajya ahabwa indangamuntu.

Yavuze ko umwana uvutse hari uburyo yandikwamo ashimangira ko uko ikoranabuhanga rigenda riterambere hari n’igihe kizagera umwana agahabwa indangamuntu akivuka.

Kaboneka Francis ati “Uko ‘systeme’ zizagenda zubakwa birashoboka ko umwana azajya ahabwa indangamuntu.”

Depite Nyirarukundo Ignacienne yavuze ko kuri ubu hari ahakoreshwa indangamuntu kujya mu gihugu cy’amahanga bigasaba umuntu ko akoresha indangamuntu.

Asaba ko bidakwiye ko umwana yazajya asabirwa pasiporo kandi ababyeyi bakoresheje indangamuntu; yifuza ko kumuha indangamuntu akivuka byatuma icyo kibazo gikemuka.Yasabye ko bikwiye kwihutishwa abana bakazajya bahabwa indangamuntu .

Ubundi bisanzwe bizwi ko Umunyarwanda ufite imyaka 16 ariwe wemerewe gufata indangamuntu.Umushinga w’itegeko rihindura itegeko nº 14/2008 ryo ku wa 04/6/2008 rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda wemejwe ariko nta ngingo irimo ivuga ku kuyiha umwana akivuka.

Depite Mukabagwiza Edda asanga guha abana bakivuka indangamuntu bizakemura ibibazo bitandukanye birimo n’ibijyanye n’imyirondoro bikunze kugaragara
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/05/2018
  • Hashize 6 years