Igitekerezo cyo kurushinga ku gikomangoma Eugenie na Jack uyobora akabari cyagejejwe i bwami

  • admin
  • 21/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Princess Eugenie n’umukunzi we Jack Brooksbank baherutse I bwami muri Balmoral Castle aho bari bagiye kugeza ku mwamikazi Elisabeth II igitekerezo cyabo cyo kurushinga.

Aba bombi banerekeje aho ikindi gikomangoma Prince Harry yari mu mu birori bikomeye byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 32.

Uyu mukobwa wa Duke na Duchess b’I York n’umukunzi we, bahuye n’undi ryango w’I bwami uzwi nka Royal family n’abandi bashyitsi barimo na Theresa May aho bari mu rugo rw’ Umwamikazi kuko yari afite ikiruhuko, ni naho bavugiye ko bivuza kurushinga umwaka utaha.

Duke na Duchess b’I York(photo internet)

Ku myaka 26, iki gikomangomakazi, kimaze imyaka itandatu mu rukundo n’uyu musore uyobora akabari, Brooksbank we ufite 29, batangiye urukundo muri 2010 bahuriye mu Busuwisi.

Princiss Eugenie na Jack berekeje Balmoral Castle(photo inernet)

Umwe mu bantu baba I bwami yabwiye The Sundya Express ko aba bakunzi berekeje Aberdeen bavuye London hagati mu cyumweru gishize, ni naho iki kinyamkuru cyahereye kivugako bagomba kwemeza iby’ubu bukwe mu mpera z’uyu mwaka bakazanashyingirwa muri 2017 n’ubwo nta tangazo bo ubwabo bari bashyira hanze.

Aha ni mu rugo Balmoral
(photo internet)

Biravugwa ko bazaba batuye Kensington Palace, hazanzwe hazwi nk ku gicumbi cy’uyu muryango wa Duke na Duchess b’I Cambridge.

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/09/2016
  • Hashize 8 years