Igisubizo kubana bakiri bato kandi bafite impano zitandukanye

  • admin
  • 25/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Abinyjije mu gikorwa yise Children’s Talents Competition, maman w’abana bose uzwi nka Tantine Brenda yiyemeje gufasha Abana bafite hagati y’imyaka 4 na 15 babarurirwa mu mpande enye z’u Rwanda gusoza umwaka bidagadura ndetse muri iki gikorwa hakazabaho no gutanga ibihembo ku bana bazahiga abandi.

Umutoni Brenda ubusanzwe azwi ku izina rya Tantine Brenda akaba ari umunyamakuru umaze kumenyekana mu biganiro by’abana ku bitangazamakuru bya hano mu Rwanda, ndetse akaba azwi ho gufasha abana batandukanye abandi akabakorera ubuvugizi, kuri ubu arimo gutegurira abana igikorwa yise “Children’s Talent Competition” ugenekereje mu magambo y’ikinyarwanda ni ukuvuga ngo Amarushanwa yo kuzamura no gufasha abana kubaka impano zabo. iki gikorwa kikaba giteganijwe mu kwezi k’Ukuboza tariki ya 12 kuri Nobleza Hoteli iherereye mu karere ka Kicukiro.

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa Muhabura.rw, Tantine Brenda yatubwiye ko bitewe n’uburyo akunda abana ari nayo mpamvu yahisemo gusoza umwaka asangira nabo ibyishimo ndetse abifuriza umwaka mushya muhire wa 2016, mu magambo ye yagize ati: “Ngewe nkunda abana cyane ariko nanone natekereje uburyo nahura n’abana bose muri rusange atari ukuvuga ngo barampamagara kuri Radiyo gusa ahubwo tukazahura amaso ku maso ndetse tugahuza ibyishimo, rero ni muri urwo rwego nigiriye inama yo gutegura iki gikorwa nise Children’s Talent Competition.”

Uburyo buhari bwo kwiyandikisha muri iki gikorwa ndetse n’ibisabwa ni ukuba uri umwana uri hagati y’imyaka ine (4) na cumi n’itanu (15) y’amavuko. Kwiyandikisha bikaba byaratangiye bikaba bizageza tariki 8 Ukuboza naho tariki 12 Ukububoza 2105 ni munsi nyamukuru uteganijwe kuberaho ibyo birori bizaba bivanzemo amarushanwa yagenewe abana. Kwiyandikisha bizakorerwa ku murongo wa Telefone igendanwa mu rwego rwo korohereza ababyeyi bandikisha abana babo kwiyandikisha batavuye mu rugo uzajya ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika Amazina yawe n’icyiciro wumva ufitemo impano wifuza kuzarushanwamo , ndetse ukandika n’imyaka yawe hanyuma ukohereza kuri izi numero zikurikira 0783446873 cyangwa 0788866114.

Iki gikorwa giteganijwe kuzaba kirimo n’abana batandukanye ndetse n’abandi bahanzi bazabafasha kwidagadura utibagiwe na Mc Kanyombya uzaba ariwe mu shyushyarugamba kuri uwo munsi. Tantine Brenda yemeza ko umwana wese uzabasha kugera muri iki gikorwa azanezerwa cyane ndetse akaba akangurira ababyeyi kuzitabira iki gikorwa ndetse no gufasha abana babo kwiyandikisha ari benshi mu rwego rwo kuzamura impano zabo.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/11/2015
  • Hashize 8 years