Igisirikare na Polisi bizifashishwa muhiga Abazunguzayi- Pascal Nyamurinda
- 23/08/2017
- Hashize 7 years
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwafashe imyanzuro idasanzwe ku kajagari gaterwa n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi butemewe buzwi nk’ubuzunguzayi aho hagiye kwifashishwa ingabo na Polisi.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 23 Kanama 2017, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda, yavuze ko abacuruza mu kavuyo, abasabiriza n’abubaka mu kajagari bose bagiye gukurikiranwa mu buryo butajenjetse.
Yagize ati “Kuva mu 2015 twashyizeho amabwiriza yari agamije guca ubwo buzunguzayi, ntibyigeze bicika, kandi abantu bakwiye kubahiriza amategeko Ntabwo ari ibanga niba Dasso zitarabikemuye, polisi irahari, hari igisirikare kandi inzego zose z’umutekano zirafatanya.“
ibi bije nyuma yaho abazunguzayi bavuga ko bakubitwa n’abo batazi, bakamburwa ibicuruzwa byabo, kwishyuzwa amafaranga no kwandikwa kenshi ngo bazahabwe inkunga ariko bakabura aho babariza, ni bimwe mu bibazo byugarije abakora ubucuruzi butemewe muri Kigali.
Ibyo bibazo byiyongera ku rupfu bavuga ko rwabashegeshe rwa mugenzi wabo wapfiriye muri gare ya Nyabugogo, aho bivugwa ko yakubiswe n’ushinzwe isuku muri iyo gare agahita araba.
Ibibazo bagaragaza muri rusange ni ukwamburwa ibicuruzwa, bamwe bavuga ko usanga ababibambura babijyana mu ngo zabo, abandi bakavuga ko bagerageza gutanga ruswa ngo batabyamburwa, ariko nabwo ntibahabwe icyangombwa kibigaragaza. Hari kandi abataka ko iyo bafashwe bambaye imyenda myiza, inkweto n’imikandara babyamburwa ntibongere kubibona.
Mu byo basaba kandi harimo ko batakomeza kugerekwaho ko bahawe amafaranga ngo bave mu muhanda, bituma hari n’ababafata bababwira ko bananiranye nyuma yo kuyahabwa, ariko bo bakavuga ko batigeze bayahabwa, ‘ndetse n’iyo mvugo yacika.’
Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw