Igisirikare cy’u Rwanda cyamaganiye kure amakuru y’umusirikare wacyo wafatiwe I Burundi

  • admin
  • 13/03/2016
  • Hashize 8 years

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita yamaganye ibyatangajwe n’inzego za Polisi mu Burundi zemeje ko hari umusirikare w’u Rwanda witwa Caporal Rucyahintare Cyprien wafatiwe muri iki gihugu ari gutata.

Kuwa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2016 inzego z’umutekano mu Burundi zeretse itangazamakuru umugabo zivuga ko zataye muri yombi kuwa Mbere tariki ya 07 Werurwe zivuga ko ari intasi y’u Rwanda. Umuvugizi wa Polisi mu Burundi, Pierre Nkurikiye, yabwiye itangazamakuru ko uwatawe muri yombi ari Caporal Rucyahintare Cyprien, ufite nimero imuranga mu gisirikare ya 284049 akaba ngo abarizwa mu nkambi ya gisirikare i Gabiro.

Uyu muvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko Rucyahintare yafatiwe muri Komine Muyinga ihana imbibi n’u Rwanda. Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvigizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yavuze ko iby’uko hari umusirikare w’u Rwanda wafatiwe i Burundi ari ibinyoma bisa. Yagize ati “ Biriya ni ibinyoma nta musirikare w’u Rwanda uri i Burundi nta n’uwigeze ajyayo. Yaba ajyayo gukora iki?” Brig Gen Nzabamwita yavuze ko RDF idafite umusirikare witwa kuriya [Caporal Rucyahintare Cyprien] ndetse ko n’inomero ziranga umusirikare zatangajwe n’inzego z’u Burundi zitabaho muri RDF. Ngo ibi birego by’u Burundi nta shingiro na mba bifite ahubwo bigamije gusebanya.
Umuvugizi w’Igisirikare cyu Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita(Photo Interineti)


U Rwanda rwakunze kwamagana ibirego by’u Burundi by’uko rushaka guhungabanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza. Ubwo kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame yatangizaga umwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru i Gabiro, yavuze ko bitumvikana uburyo ibibazo by’u Burundi byarangiye bibaye iby’u Rwanda kugeza ubwo abayobozi b’iki gihugu babwira umuhisi n’umugenzi ko mu gihugu cyabo [Burundi] nta kibazo gihari ahubwo ko ikibazo ari u Rwanda. Ati “ Kuri bo nitwe turi inyuma y’ibibazo kandi muzatungurwa n’uko hari abantu bamwe bazabyizera cyangwa bazagerageza kubyizera kubera impamvu zitandukanye zirimo inyungu runaka.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko bijya gutangira, u Burundi bwashinjaga ibihugu bitatu gushaka guhungabanya umutekano wabwo. Ngo hashinjwaga ibihugu bimwe byo ku mugabane w’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda ariko ngo uko ibihe byagiye bigenda, ibirego byose babishyize ku Rwanda n’igihugu kimwe cy’i Burayi, aho yavuze ko atazi niba ibindi byarababariwe cyangwa niba u Burundi bwaraje gusanga ntaho bihuriye n’ibiri kuba. Gusa ngo uku guhinduka kw’ibihugu bishinjwa guteza umutekano mucye mu Burundi kwabaye kubera impamvu, ati “ bamwe muri abo bashinjwaga usibye no kuba bavuga ngo nimwongera kutuvuga ukundi muraza kubona, kuko n’ubundi batuma babona; ni nkaho bavuze ngo kugira ngo tubafashe gukura ibyo birego kuri twe, twabafasha gushinja undi muntu hanyuma mu gukora ibyo mugomba kuduha ikaze mu gihugu cyanyu nk’abaje gukemura ibibazo.

Uko niko u Rwanda rwashyizwe mu bibazo by’u Burundi.” Ngo ibi nibyo bituma iyo hari umuntu ubonetse mu Burundi afite intwaro bahita bavuga ngo ‘ntimubona, twarabivuze kuva cyera ko ari u Rwanda rudutera ibibazo ntimureba se ko n’abandi bakabaye inshuti zabo babivuga. Bati [abayobozi b’u Burundi] ntimureba se ko nta kibazo twe dufite.”

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/03/2016
  • Hashize 8 years