Igisirikare cya Kenya cya koreye urugendo shuri mu Rwanda [REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/12/2020
  • Hashize 4 years
Image

Itsinda ry’abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo muri Kenya (Kenya National Defence College ) n’abayobozi babo, bari mu rugendoshuri mu Rwanda rwatangiye guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 11 Ukuboza 2020.

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko muri urwo rugendoshuri, kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukuboza 2020 abo banyeshuri bayobowe n’umwe mu bayobozi b’iryo shuri Maj Gen Rashid Abdi Elmi basuye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura.

Iryo tsinda ryasobanuriwe inshingano n’imikorere by’Ingabo z’u Rwanda.  Maj Gen Elmi ukuriye uryo tsinda, yagize ati: “Urugendoshuri rwacu rugamije gufasha abanyeshuri kunguka ubumenyi ku bibazo birebana n’umutekano mu Rwanda no mu Karere.”

Urwo rugendoshuri rwitezweho gusobanuza ku nzego zose zigira ingaruka ku mutekano harimo n’impamvu z’ubukungu, imibereho ndetse n’ibibazo bya poritiki, umutekano w’ibidukikije, poritiki y’ububanyi n’amahanga hadasigaye n’umuco.

Abo banyeshuri barimo kwiga amasomo ya gahunda y’umwaka umwe abategurira kumva neza ibibazo by’umutekano mpuzamahanga mu buryo bwagutse.

Uruzinduko rw’iryo tsinda rwahereye ku gusura Urwibutso Rukuru  rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, basura n’Ingoro y’ubukangurambaga bwo kurwanya Jenoside.

Na none kandi basuye Ikigo k’Imari cya Zigama CSS, Ibiro by’ubwiteganyirize n’ubwishingizi bw’ubuvuzi bwa gisirikare (MMI), Ikigo Horizon Ltd n’Ibitaro Bikuru bya Gisirikare biherereye i Kanombe.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/12/2020
  • Hashize 4 years