Igisirikare cya Congo cyatangaje ko abarwanyi benshi b’umutwe wa FDLR bapfiriye mu mirwano

  • admin
  • 25/01/2019
  • Hashize 5 years

Igisirikare cya Congo cyatangaje ko nibura abarwanyi 10 z’umutwe wa FDLR bapfiriye mu mirwano yashyamiranyije impande zombi i Masisi, mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Ku wa Gatatu FARDC yatangaje ko abo barwanyi biciwe mu bice bitandukanye by’i Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yigarurira inkambi batorezamo inabambura intwaro.

Ikinyamakuru Actualité cyandise ko Umuvugizi wa FARDC Maj. Guillaume Ndjike Kaiko, yatangaje ko imiryango y’abo barwanyi ba FDLR yashyikirijwe komisiyo ya RDC ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, (DDRRR) ariko ntiyavuga umubare wabo.

Ati “Twasenye inkambi ikomeye ya FDLR iherereye ahitwa Faringa. Twayiteye turayigarurira. Muri iyo nkambi niho bakoreraga imyitozo hari n’ishuri ryigisha aba-ofisiye.”

Nyuma yo gusenya inkambi ikomeye no kwigarurira inkambi zabo zitandukanye, bamwe bahungiye mu birindiro by’inyeshyamba za Osso bagana muri Kivu y’Amajyepfo.”

Ingabo za FARDC zatangiye kurwanya inyeshyamba zirwanira ku butaka bwa Congo mu gace ka Masisi, zirimo iz’abenegihugu n’inyamahanga guhera mu Ukwakira umwaka ushize. Zirimo iza FDLR, Nyantura, NDC na Maï-Maï.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 25/01/2019
  • Hashize 5 years