Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kigaragaza ahazava ibisubizo ku batuye Umujyi
- 30/05/2016
- Hashize 9 years
Hari icyizere cy’Uko Abatuye Umujyi wa Kigali bazaba bafite amazi n’amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo ku kigero cyo hejuru, batujwe mu buryo budacucitse nk’uko Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cy’Umwaka wa 2013 kugeza 2040 kibigaragaza.
Ibi byagaragajwe n’Umuyobozi ushinzwe imiturire n’Inyubako mu mujyi wa Kigali Mugisha Fred wagaragaje ko Umujyi wa Kigali 83% ari ubuso butuwe mu duce tw’Icyaro naho 17% ni ahatuwe mu duce tw’Umujyi mu gihe ahagera kuri 70% muri ho hatuwe mu buryo bw’akajagari ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yateye intambwe yo guca akajagari hifashishijwe Igishushanyo mbonera cy’imyaka 17 igabanije mu byiciro bitatu kuva mu mwaka wa 2012-2017 ikindi cyiciro kikazava muri 2017 kugeza muri 2025 n’icyanyuma kizagera mu mwaka wa 2040. Asobanura intego y’Iki gishushanyo mbonera Mugisha Fred yagize ati: “Mu mwaka 2013 umujyi wa Kigali wari ufite abaturage bangana 1200 000 ku buso bwa kilometer kare 1700, Kuri ubu buso bwose 50% niho hari hubatse amazu mu gihe ubushakashatsi bwari bwarakoze muri 2012 bwari bwaragaragaje ko Umujyi wa Kigali ukeneye amazu ibihumbi 300 nibura kugirango buri muturage abone inzu ni muri urwo rwego rero Igishushanyo mbonera cyaje ari igisubizo mu gutuza abantu neza ndetse no gukoresha neza ubutaka cyane ko iyo urebye neza usanga abantu biyongera ubwinshi kandi ubutaka bwo ntago bujya bwiyongera”
Agaragaza uburyo ibi bizagerwaho Fred Mugisha yavuze ko Umujyi uzaba umaze kugera kuri Milliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atatu (2300000) by’imirimo izaboneka mu Rwanda ndetse n’inganda zigatezwa imbere, imyanya yo gucururizamo nayo ikongerwa. Fred kandi akomeza avuga ko hari gahunda yo Kuzamura no gushyiraho Imodoka nyinshi za rusange zitwara abantu kurenza izitwara abantu kugiti cyabo , gukoresha imodoka zidahumanya ikirere no korohereza abahatuye Umujyi mu rwego rwo kubona aho kuba kandi hahendukiye abatuye Umujyi wa Kigali Ibi kandi bikazarangirana n’iyi myaka 17 Umujyi wa Kigali wihaye.
Mugisha Fred Ushinzwe Imiturire n’Inyubako mu mujyi wa Kigali
Abanyamakuru basobanuriwe Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali ndetse n’Uburyo hari Ikizere k’Ishyirwa mubikorwa
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw