Igisasu cya Mine cyihitanye abasirikare 3 muri Leta ya Mali

  • admin
  • 10/02/2016
  • Hashize 8 years

Ubuyobozi bw’igihugu cya Mali buravuga ko abasirikare batatu bishwe n’igisasu cya Mine mu gihe imodoka yakandagiraga ku gisasu cya mine mu gace ka Mopti.

Itangazo ryasohowe na minisiteri y’ingabo ryavuze ko abandi babiri bakomeretse bajyanwa ku bitaro , gusa nta mutwe n’umwe urigamba icyo gisasu. Mali yatewe ubwoba n’imitwe yitwaje intwaro kandi imaze imyaka myinshi irwana n’inyeshyamba za kiyisilamu mu majyaruguru.

Itangazo ryavuze ko ibyo byabereye i Mondoro, hafi y’umupaka na Burkina Faso. Impamvu nyamukuru irimo gutuma Leta ya Mali yibasirwa n’intagondwa ni uko Abarwanyi bafitanye isano n’umutwe wa Al-Qaeda bamaze igihe barwana n’ingabo za Mali mu majyaruguru. Ubufaransa, bwahoze butegeka mu gihe cy’ubukoloni, bwatabaye Mali mu kwezi kwa Mbere 2013 kugerageza guhagarika ibitero by’abarwanyi basingiraga umurwa mukuru.

Kugeza ubu ibitero byariyongereye mu gihugu mu minsi micye ishize, birimo n’icyabereye kuri hoteli mu murwa mukuru Bamako cyishe abantu 22 mu kwezi kwa Cumi na Kumwe.

Yanditswe na Francois Nelson/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/02/2016
  • Hashize 8 years