Igikwiye guhinduka ni uko n’inzego z’ubutabera zibazwa ibyo zikora- Ingabire M- Immaculée

  • admin
  • 04/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ingabire Marie Immaculée Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparency International-Rwanda),yavuze ko Igikwiye guhinduka ni uko n’inzego z’ubutabera zibazwa ibyo zikora kuko bamwe mu bacamanza iyo baca imanza z’abantu banyereje cyanga bacunze nabi umutungo wa Leta iyo bafunzwe bahita bafungurwa kubera ko ibyo banyereje batabiriye bonyine arinacyo gituma urubanza umucamanza aruca uko abyumva.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo Transparency Rwanda yamurikaga isesengura yakoze kuri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ya 2015/2016 ku makosa yagiye akorwa n’inzego z’uturere ndetse n’Umujyi wa Kigali agahombya Leta.

Amafaranga yahombejwe kubera ayo makosa yavuye kuri miliyari 27.26 Frw mu mwaka wa 2014/2015, agera kuri miliyari 99.57 Frw muri 2015/2016.

Madamu Ingabire yavuze ko ayo mafaranga ahomba buri gihe aramutse akoreshwa ibyo agomba gukora u Rwanda rutakabaye rukiri mu bihugu bikennye.

Marie Immaculée ati “Hahombye amafaranga meshi cyane. Nsigaye ngera ahantu nkavuga ngo ntabwo u Rwanda rukennye nk’uko tubivuga, rukeneshwa n’abana barwo kuko ariya mafaranga yose akoze ibyo yagombaga gukora iterambere ryakwihuta, tukagenda tuva mu bihugu bikennye cyane tujya mu by’amikoro aringaniye.”

Isesengura ryagaragaje ko bijyanye no gutanga amasoko ya Leta hakirimo ibibazo bikomeye kuko hari mu hahombya menshi.

Ingabire avuga ko kugira ngo kunyereza no gukoresha nabi ibya Leta bicike bizasaba guca umuco wo kudahana.

Madamu Ingabire ati “Birasaba ko hacika umuco wo kudahana kandi uwacunze nabi cyangwa uwanyereje amafaranga ya Leta ayagarure. Niho hakiri ikibazo gikomeye. Baragera mu butabera bikarangira bose ari abere.”

Yangeyeho ati “Erega ababikora ntabwo ari abaswa. Hari aho bari bafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Meya wako aratubwira ngo ‘ufungwa agatindamo ni uwariye wenyine’. Ni ukuvuga ko baba bafite abandi basangiye bakamurwanaho agafungurwa. Igikwiye guhinduka ni uko n’inzego z’ubutabera zibazwa ibyo zikora. Tukava ku kintu cyo kuvuga ngo umucamanza yaruciye uko abyumva.”

Mu gutanga amasoko, Ingabire avuga ko ba rwiyemezamirimo basigaye banga kugaragaza ababatse ruswa, ngo kuko iyo babikoze ejo bajya kwaka andi masoko bagasanga baragambaniwe.

Ati “Abagerageje kubafatisha bakabivuga, barabwirana bose. Tekereza kugira ngo ufatishe umuntu mu bitaro runaka , nujya gusaba isoko mu bindi bitaro usange baramaze kugutanga ngo uwo ntimuzamuhe isoko! Ni kimwe mu bituma ba rwiyemezamirimo aho gufashanya kugira ngo ibintu bikorwe neza, bagiye muri gahunda yo kujya batanga ruswa bakibonera isoko, ahubwo bakarikora nabi.”

Ingabire avuga ko mu Rwanda umuco wo kwihangana cyane wari ukwiye gucika, uhombeje Leta akabyishyura.

Avuga ko nko mu bihugu byateye imbere mu kurwanya ruswa nka Botswana, biterwa n’uko buri wese abigira ibye kugeza no ku muturage wo hasi.

Marie Immaculée ati “Twe turacyihangana cyane. Igihe cyari kigeze tukamenya ko umuntu ararwara iyo adakize arapfa, nta murwayi uhoraho ubaho.”

Perezida wa Komisiyo Ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) Nkusi Juvénal, yavuze ko iyo uturere tugaragaza gukoresha nabi umutungo wa Leta ari ishusho ko no mu mikorere isanzwe hari ikibazo.

Yavuze ko raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ikwiye kwifashishwa n’izindi nzego zireba aho zikwiye gushora imari ikagirira akamaro abaturage.

Nkusi Juvénal ati “Burya akarere uko gacunga umutungo neza biba byerekana uko imikorere yako iteye, kuko ahacungwa nabi, haba harimo ibibazo mu mikorere hagati y’inzego haba muri njyanama, haba mu rwego rw’ubuyobozi. Binakugaragariza ahantu n’uturere ushobora kuvuga uti ‘imishinga, ishoramari ishobora gukorwa ikagirira neza abanyarwanda.”

Transparency Rwanda mu isesengura yakoze, yasanze amakosa yakozwe arimo ubwoko bubiri. Harimo ashingiye ku gusesagura umutungo wa Leta (ubwishyu budafite inyandiko ibugaragaza, uburiganya, kwishyura abantu batabaho…). Ayo yihariye 4 % by’amafaranga yose Leta yahombye mu mwaka wa 2015/206.

Hari andi makosa adashingiye ku isesagura arimo kutubahiriza amategeko, kutita ku nyandiko, amakosa akorwa mu nyandiko…, yihariye 96 % by’igihombo cyose Leta yagize.

Nko gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko byahombeje Leta miliyari 24.4. Imishinga yadindiye cyangwa iyasizwe itarangiye yatwaye miliyari 14.4 %. Ibijyanye na VUP bishingiye ku nguzanyo zagiye zitangwa ntizishyuzwe cyangwa amafaranga yatanzwe ngo agurizwe abaturage ntabagereho byatwaye miliyari 12.2 n’ibindi.



Umuvunyi mukuru wungirije Musangabatware Clement

Nkusi JuvénalPerezida wa Komisiyo Ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC)

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/04/2018
  • Hashize 6 years