Igikomangoma Henry Harry cyakoze ubukwe bw’akataraboneka bwahuruje imbaga [REBA AMAFOTO]
- 19/05/2018
- Hashize 6 years
Igikomangoma cy’Ubwongereza Henry Harry na Meghan Markle bazeseraniye muri Chapelle ya St George muri Windsor, saa sita z’amanywa ku isaha ngenga masaha ya GMT kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018.ibirori byabo byabereye mu Mujyi wa Windsor buhuruza ibihumbi bitabarika by’abantu baturutse mu bice byose by’Isi.
Umuhango wo gusezerana wayobowe na Reverend David Conner hanyuma mu kwambikana impeta biyoborwe na Musenyeri wa Canterbury, Justin Welby ari na we wabatije mu buryo bw’ibanga Meghan Markle.
Ubukwe no kwizihiza ibirori bya Meghan na Harry byatangiye kwerekanwa kuri televiziyo zinyuranye ku Isi ndetse no ku mbuga zerekana amashusho nka YouTube saa mbili za mu gitondo ari nabwo imyiyereko yatangiye mu mbuga ya Windsor.
Harry akoze umwihariko mu bikomomangoma byose, ni we wenyine ukoze ubukwe muri weekend mu gihe bizwi ko abana b’ubwami bw’u Bwongereza barushinga mu minsi y’imibyizi.
Aba bombi bakimara guhana isezerano ryo gushyingirwa basohotse mu rusengero bahagarara hanze umwanya muto bapepera ibihumbi by’abaturage ubundi bahita basomana umunwa ku wundi biherekezwa n’amashyi y’urufaya.
Abageni bakoze imyiyereko mu Mujyi wa Windsor, aho bacaga hose hari imbaga nini y’abaturage biganjemo abari bafite amafoto ya Harry na Meghan, amabendera y’u Bwongereza abandi bisize amarangi no kwiyandikaho amagambo adasanzwe.
Mu kuzenguruka, baciye mu duce dutandukanye bagenda ku ndogobe bagaragiwe n’abarinzi b’ibwami, baciye ahitwa Castle Hill, bakomereze High Street hanyuma bajya mu Mujyi wa Windsor rwagati ubundi bafata umuhanda mugari wa Long Walk.
Daily Mail yatangaje ko mu gace ubu bukwe bwabereyemo hari abantu babarirwa mu bihumbi birenga ijana na makumyabiri, bamwe muri bo bari bamaze iminsi itatu bahakambitse mu kwirinda gucikanwa n’ibirori.
Igikomangoma Harry n’umugeni we Meghan batambagiye umujyi wose wa Windsor ku ndogobe bashagawe n’uruvunganzoka bw’abantu
Abaturage benshi bashinze inkambi ku mihanda yo abageni bari bunyuremo bitegura ibi birori by’akataraboneka
Uyu ni Umunsi w’amateka akomeye kuri Meghan wamamaye muri sinema anishimira ibyamubayeho
Umwamikazi Elizabeth II n’umugabo we Phillip bitabiriye ubwo bukwe
Yanditswe na Habarurema Djamali