Igihugu gihagaze neza Pe!-Perezida Kagame

  • admin
  • 19/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko n’ubwo hashize imyaka igera kuri ibiri hari abagerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, bitabahiriye ndetse ahubwo ngo ubukungu bukazamuka ku gipimo cy’u 8.5%, igipimo kiboneka hake ku isi.

Saa tanu z’amaywa zirengaho iminota mike ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bari binjiye muri Kigali Convention Center ahakoraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 17.

Iyi nama yo kuwa 19 Kugeza ku wa 20 Ukuboza 2019, ikoraniyemo abasaga 2000 barimo Abanyarwanda bagera kuri 300 baba mu mahanga, ikaba ifite umwihariko wo kuba ari yo ipfundikiye Icyerekezo 2020.

Mu ijambo rigaragaza ishusho y’uko igihugu gihagaze, Perezida wa Republika Paul Kagame yahereye ku mutekano w’Igihugu, aho yashimangiye ko wifashe neza ndetse agashimira ubufatanye bw’abaturage n’inzego zishinzwe ubusugire bw’ igihugu bwatumye ibyo bigerwaho.

Yagize ati ’’Nk’uko bisabwa ndagira ngo mbanze uko igihugu cyacu gihagaze. Ndabivuga mu nshamake ariko nahera kubanza kubabwira ko gihagaze neza pe. Ntabwo guhagarara neza ari amahirwe gusa, wenda na yo yaba arimo, guhagarara neza na byo ni mwe mwese biturukaho. Buri wese afite uruhare rwe mu mirimo ashinzwe, mu buryo butandukanye, inshuti difite abo dukorana na bo, yaba ayandi mahanga cyangwa byaba abantu ku giti cyabo, bafite ibyo bakorana n’u Rwanda.’’

Umukuru w’igihugu yakomoje ku bikorwa by’abagerageza guhungabanya umutekano w’Igihugu abakurira inzira ku murima ko ibikorwa byabo ntacyo biteze kugeraho.

’’Ariko n’ibikorwa bya bake bibi bigaragara nkaho ari byinshi. Abagerageza guhungabanya umutekano wacu murabizi, tubimazemo nk’imyaka 2 ishize byongeye kugenda bigaragara, ariko na byo navuga ko tubigerereye. Kandi ni uko ngira ngo wenda abantu bafite amatwi barabwirwa ntibumve,bafite amaso barerekwa, ntibabone….ngira ngo ibyo byari bikwiye kuba byumvwa na buri wese, byari bikwiye kuba bibonwa na buri wese, ariko twagiye tubabwira ko ari uko bizagenda. Ni ko byagenze, ni ko bizagenda.’’

Mu bijyanye n’ubukungu, Perezida Kagame yavuze ko bwiyongereye ku bipimo bishimishije n’ubwo igihugu cyahanganye n’ibihe bitoroshye.

Ati ’’Ahubwo bikaba binatangaje kuko byazamutse, byarihuse kandi ahubwo duhanganye n’ibibazo bitari bike, ibibazo ku mipaka…Biragaragara ko ubukungu bwacu bwazamutse nk’ingengo y’imari y’igihugu cyacu, ubu 84% biva muri twe. Ni byiza ariko ntibihagizeje. Ndetse ubukungu, nisigiyemo ntashatse gukabya umwaka uzarangira dushobora kuba uyu mwaka atwarageze ku 8.5%, nta handi biri ku isi.’’

Perezida Kagame yakomoje ku nzego nk’uburezi,ubuhinzi n’ibikorwa remezo yavuze ko zihagaze neza ariko ashimgangira ko intambwe imaze guterwa ikwiye kuba imbarutso yo gukora byinshi kurusho.

Kuba u Rwanda ruri ku mwanya wa 2 muri Afurika mu korohereza ishoramari, Perezida wa Repubulika yabigaragaje nk’igipimo cyiza icyakora avuga ko guhindura ibigenderwaho byatumye u Rwanda ruza ku mwanya wa 38 mu bihugu ijana na mirongo ku isi. Yakomoje no kuri gahunda ya Visit Rwanda, yerura ko ngo imaze gutanga umusaruro mwinshi.

Kubahiriza ihame ry’uburinganire ,Perezida Kagame yabigaragaje nk’ihame u Rwanda rudateze gutezukaho dore ko ruza mu myanya 10 ya mbere ku isi,imyanya avuga ko yakabaye iza n’imbere kurushaho.Nyuma yo guhamagarira abagore b’ingeri zitandukanye gukomeza umurego mu byo bakora bafatanyije n’abagabo,Umukuru w’ igihugu yageze n’aho akomoza ku bijyanye no kuba u Rwanda rwayoborwa n’umugore.

Ati ’’Ariko abadamu mumaze kugira aho mugera,mwongeremo vitesse.Njya nifuza rimwe yuko uyu mwanya mwampaye ubukurikira uzatwarwa n’umugore.Abagabo bari hano niba ndi bubakire simbizi,ariko ubwo nabo bashobora kuba ari byo bashaka’

Inama y’igihugu y’Umushyikirano, iteganywa n’ingingo ya 140 y’itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015.Itumizwa kdi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika ikitabirwa n’abahagarariye Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye haba mu nzego za Leta,abikorera ,imiryango itari iya Leta ndetse n’abahagarsriye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 19/12/2019
  • Hashize 4 years