Igihugu cy’Uburundi na LONI noneho byinjiye mu ntambara y’amagambo

  • admin
  • 26/10/2018
  • Hashize 5 years

Umukuru w’akanama ka LONI gashinzwe uburenganzira bwa muntu Michelle Bachelet yagaragaje agahinda kuri uyu wa Kane tariki 25 atewe n’ibyatangajwe na Ambasaderi w’Uburundi muri LONI agereranya umuyobozi ushinzwe iperereza ku bibazo ku Burundi nk’uwukora ubucuruzi bw’abacakara.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Reuters,Ambasaderi w’Uburundi muri LONI, Albert Shingiro, munama yo ku wa Gatatu yavuze ko yamaganye icyegeranyo cy’iperereza ryakozwe ku byerekeranye n’uko uburenganzira bwa muntu mu Burundi bwifashe.

Leta y’Uburundi imaze kwamagana ibyegeranyo nk’ibyo igihe kinini ndetse yanze no gufatanya n’abakora iperereza.

Ku Twitter ye Ambasaderi Shingiro yanditseho avuga ko umuyobozi w’akanama gakora iperereza ku Burundi,umunyasenegal Doudou Diène ari Umunyafurika wahawe akazi ko kugurisha igihugu cya Afurika.

Shingiro yongeyeho ati “Si ubwa mbere ibyo bibaye, twagiye tubona abanyafurika bagurisha abandi banyafurika mu gihe cy’ubukoloni n’abacakara.”


Itangazo Bachelet yashyize ahagaragara yavuze ko “ibyo yavuze biteye agahinda haba uburyo yabitangaje ndetse n’ibirimo.”

Akanama gashinzwe iperereza na Diène kashyizweho mu 2016 kakaba karasohoye icyegeranyo cy’impapuro 272 mu ntangiriro z’uyu mwaka, kivuga ko Leta n’abayishyigikiye bakoze ibyaha bikorerwa ikiremwa muntu.

“Ubucuruzi bw’abacakara”

Uburundi bwise icyo cyegeranyo ko ari icy’ibinyoma”, bunatangaza ko bugiye gukurikirana mu nkiko aba busebya harimo batatu mu bagize ako kanama gashinzwe iperereza.

Bachelet yagize ati “Gutera ubwoba bwo gukurikirana abagize ako kanama kubera igikorwa bakoze babisabwe n’akanama ka LONI gashinzwe uburenganzira bwa muntu kakaba kamwe mu bigize ishyirahamwe mpuzamahanga LONI, birababaje bikaba bikwiye ko bahita bakosora bagasaba n’imbabazi.”

Yongeyeko ko ati”Hanyuma kwihandagaza bagasuzugura umukuru w’ako kanama gashinzwe iperereza, Doudou Diène, bamugereranya n’uwukora ubucuruzi bw’abacakara, ibyo biteye isoni.”

Kuva habaye igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi mu Burundi muri 2015, leta y’icyo gihugu ikomeje gushinja ibihugu na zimwe mu nzego mpuzamahanga kuba biri inyuma y’icyo yita guhindura ubuyobozi mu Burundi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/10/2018
  • Hashize 5 years