Igihugu cy’u Rwanda giha agaciro ubwitange ntagereranywa mukomeje kugaragaza- Perezida Kagame

  • admin
  • 28/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yifurije Ingabo z’Igihugu n’inzego z’umutekano umwaka mushya wa 2020, asaba abazigize gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga mu kurinda igihugu n’abagituye.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu butumwa busoza umwaka wa 2019 yageneye Ingabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano.

Perezida Kagame yashimye abashinzwe umutekano bakomeje kubahiriza inshingano zabo, mu bushobozi, ubunyamwuga n’ubunyangamugayo bijyana no gukunda igihugu.

Mu butumwa bwe yagize ati “Umwaka wa 2019 ugeze ku musozo, turi hafi kwishimira kwinjira mu mwaka mushya wa 2020. Reka mfate aka kanya mbifurize mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, umuryango wanjye no mu izina ryanjye bwite, ibihe byiza n’imiryango yanyu.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje ashimira ingabo n’izindi nzego z’umutekano ku bwitange bukomeye bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati “Mboneyeho kubashimira mwe mwese mukora ubutaruhuka, mufite umuhate n’intego byo kurinda ubwisanzure, n’ituze by’abaturage bacu n’igihugu.”

Perezida Kagame yashimye abashinzwe umutekano bakomeje kubahiriza inshingano zabo, mu bushobozi, ubunyamwuga n’icyizere bagirirwa n’abaturage.

Ati “Igihugu cy’u Rwanda giha agaciro ubwitange ntagereranywa mukomeje kugaragaza, muharanira amahoro n’ituze mu gihugu no hanze yacyo. Imirimo itandukanye buri wese akorera igihugu cyacu mu nshingano ze, ntirenzwa ingohe, ihabwa agaciro cyane.

Tuzirikana kandi imvune mwe n’abanyu muhura nazo muri ibi bihe by’umwaka, kuri mwe mwoherejwe kure y’ingo n’imiryango.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko nk’indi myaka yabanje, umwaka wa 2019 na wo wagize ibisitaza bihungabanya umutekano w’abaturage n’igihugu cy’u Rwanda.

Ati “Umuhate washyizwe mu gushaka ibisubizo bikwiye, ku gihe ndetse no mu buryo bwa nyabwo haba ku muntu ku giti cye no mu bufatanye ntibyigeze bisibangana mu bitekerezo bya buri wese.”

Yashimye abashinzwe umutekano bakomeje kubahiriza inshingano zabo, mu bushobozi, ubunyamwuga no gukunda igihugu.

Ati “Nejejwe no kubagezaho amashimwe y’Abanyarwanda, bahora babazirikana kandi babasengera, mu gihe mwubakira ku byagezweho; bigamije buri munsi kugira ubunyamwuga buhambaye no gukunda igihugu mu byo mukora.’’

Perezida Kagame yafashe mu mugongo imiryango yabuze ababo bakoraga mu nzego z’umutekano ku mpamvu zitandukanye mu 2019.

Yagize ati “Mumemye ko Abanyarwanda bazirikana igihombo mwagize, nk’impano ihambaye mwahaye igihugu cyanyu kugira ngo gihore gitekanye, gikomeye kandi biruseho.

Perezida Kagame yasoje ubutumwa bwe ashishikariza ingabo n’abo mu zindi nzego z’umutekano kurushaho kurangwa n’indangagaciro z’ubunyamwuga no gukunda igihugu nk’uko byabaranze mu 2019; anabifuriza umwaka mushya w’uburumbuke wa 2020.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 28/12/2019
  • Hashize 4 years