Igihugu cy’U Bufaransa cyahishuye ubwiru bwa François Mitterrand mu Rwanda mu gufatanya na Leta ya bicanyi

  • admin
  • 12/06/2020
  • Hashize 4 years

Ubutabera bw’u Bufaransa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 bwemereye Umushakashatsi François Graner kugera ku nyandiko zimaze imyaka 26 zaragizwe ubwiru zigaragaza imikoranire y’uwahoze ari Perezida François Mitterrand na Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

François Graner ni Umushakashatsi akaba n’umwe mu bagize Umuryango Survie washyiriweho kwamagana ibikorwa bibi byakozwe n’u Bufaransa muri Afurika mu gihe cy’Ubukoroni na nyuma yabwo, akaba yaranagaragaye cyane yamagana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, anashyigikira ibikorwa byo kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho ibyaha bifitanye na yo.

Ikinyamakuru the Huffington Post cyatangaje ko izo nyandiko zifatwa nk’umutima wo kugaragaza ukuri ku bibazo byagiye birangwa hagati ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yahagaritse Jenoside n’iy’u Bufaransa.

Inama Nkuru ya Leta, ari na rwo rwego rukuru mu butabera n’imiyoborere mu Bufaransa, yemeje ko Umushakashatsi François Graner afite impamvu yemererwa n’amategeko zituma asura ayo madosiye mu rwego rwo kubona amakuru ahagije ku bushakashatsi bw’amateka arimo.

Nyuma y’ubushakashatsi, Graner yitezweho gutangaza ukuri kw’amateka akubiye muri izo nyandiko mu nyungu za rubanda.

Inama Nkuru ya Leta yagize iti: “Kurinda amabanga ya leta bigomba gushyirwa ku munzani harebwa no ku burenganzira bwa rubanda bwo kubona amakuru ku mateka y’ibyabaye.”

JPEG - 62.7 kb
Igihugu cy’U Bufaransa cyahishuye ubwiru bwa François Mitterrand mu Rwanda mu gufatanya na Leta ya bicanyi

Intsinzi ku burenganzira no ku mateka y’u Rwanda n’u Bufaransa

Inama Nkuru ya Leta yakuyeho imyanzuro ibiri, uw’ubutabera ndetse n’uwa Minisiteri y’Umuco w’u Bufaransa, yabuzaga Graner kugera kuri izo nyandiko, bityo guhera uyu munsi yemerewe kuzigeraho mu gihe cy’amezi atatu.

Umwunganizi mu by’amategeko wa Graner Me Patrice Spinosi, yagize ati: “Iyi ni insinzi mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu no ku mateka muri rusange. Guhera uyu munsi, abashakashatsi nka Graner bazajya babona amahirwe yo kugera ku madosiye yo muri Perezidansi ya Perezida Mitterand kugira ngo basakaze umucyo ku ruhare rw’u Bufaransa ku byabaye mu Rwanda hagati ya 1990 na 1995.

Leta y’u Bufaransa ikomeje kugaragaza ubushake bwihariye mu gukuraho imbogamizi ku mubano wayo n’u Rwanda, akenshi zabaga zishingiye ku bushae buke bwo kwemera uruhare icyo gihugu cyagize mu iyicwa ry’Abatutsi basaga miriyoni mu minsi 100.

Amadosiye yari yaragizwe ubwiru afunguriwe abashakashatsi nyuma y’aho tariki 16 Gicurasi 2020, u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu gufata no gushyikiriza ubutabera Umunyemari Kabuga Felicien wari umaze imyaka 26 ahungiye ubutabera mpuzamahanga muri icyo gihugu n’ibindi bihugu byamukingiraga ikibaba.

Chief editor/ MUHABURA.Rw

  • admin
  • 12/06/2020
  • Hashize 4 years