Igihugu cy’U Bubligi cyataye muri yombi Abanyarwanda 3 bakekwaho ibyaha bya Jenoside

  • admin
  • 02/10/2020
  • Hashize 4 years

Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwatangaje ko bwataye muri yombi Abanyarwanda batatu abo ni Pierre Basabose, Séraphin Twahirwa na Christophe Ndangali, bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwemeje ifatwa ry’abo Banyarwanda, buvuga ko bafashwe nyuma y’inyandiko zashyiriweho kubafata u Rwanda rwohereje mu bihe bishize.

Ikinyamakuru Le VIf kemeje ko bafashwe ku wa Kabiri tariki ya 29 no ku wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, bafatirwa i Bruxelles mu Murwa Mukuru no mu gace ka Hainaut.

Twahirwa Séraphin yahoze ari umukozi wa Minisiteri y’imirimo ya Leta (MINITRAPE), akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe mu bice bya Gatenga cyane ko ari we wari ukuriye interahamwe zaho.

Bivugwa ko Christophe Ndangali we ari mu ntiti zikomoka i Byumba no mu Ruhengeri zasinye inyandiko yo gushishikariza Abahutu bo mu Majyaruguru kwica Abatutsi bise ‘Impuruza y’abakomoka mu duce twugarijwe twa Ruhengeri na Byumba’.

Iyi nyandiko yashyizweho umukono n’abandi barimo Charles Ndereyehe, Jean Bosco Bicamumpaka, Faustin Musekura, Phocas Kayinamura na Stanislas Sinibagiwe.

Undi watawe muyri yombi ni Pierre Basabose, uko ari batatu bakaba baregwa mu buryo budasubirwaho “kurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu”.

U Bubiligi bumaze gutegura imanza eshanu zifite aho zihuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (muri 2001, 2005, 2007, 2009 na 2019), zatumye abantu ikenda bakatirwa.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, Fabien Neretse yakatiwe igifungo k’imyaka 25 nyuma yo guhamywa icyaha cya Jenoside n’ibyaha by’intambara. Abandi bantu bane bategereje kuburanishwa.

Aba banyarwanda batawe muri yombi mu gihe hashize umwaka, Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwemeranyijwe na bagenzi babo b’u Rwanda kongera imbaraga mu mikoranire hagati y’inzego zombi mu gukurikirana no gushyikiriza inkiko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya muri iki gihugu.

Kugeza ubu Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bumaze gutanga impapuro 1144 zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside mu bihugu 33 byo hirya no hino ku Isi, aho umubare munini uri muri Afurika, mu gihe abagera kuri 39 bikekwa ko bari mu Bubiligi.

Ibihugu ikenda bimaze kuburanisha 23 bakekwaho uruhare muri Jenoside, ibihugu ikenda bimaze kohereza mu Rwanda abantu 24.

Ubwanditsi:MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 02/10/2020
  • Hashize 4 years