Igihe Guverinoma y’u Rwanda yihaye ngo amashanyarazi agere kuri bose haracyabura ubushobozi- REG

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Mu gihe habura imyaka ibiri gusa ngo igihe Gucverinoma y’u Rwanda yihaye cyo kuba ingufu z’amashanyarazi zibe zagejejwe ku baturage ku kigero cya 100%, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu bwatangaje ko hakenewe miliyoni zisaga 600 z’amadolari y’Amerika kugira ngo iyo ntego igerweho ku gihe.

Ubuyobozi bwa REG buhamya ko nta kabuza iriya ntego izagerwaho, nubwo imibare mishya igaragaza ko ingo zibarirwa muri 72% ari zo zimaze kugezwaho ingufu z’amashanyarazi, kuko urugendo rwo kwaka inguzanyo y’ayo mafaranga akenewe rugeze ku rwego rwo kwemezwa.

Umuyobozi Mukuru wa REG Ron Weiss, yabigarutseho ku wa Mbere taliki ya 27 Kamena, ubwo we n’abandi bayobozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) bitabaga Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda.

Weiss yabwiye  Abasenateri ko REG ifite gahunda isobanutse y’uko amashanyarazi azaba yagejejwe ku ngo zose bitarenze mu mpera za Kamena 2024.  Yavuze ko umushinga bafitanye na Banki y’Isi wonyine uri hafi kugeza amashanyarazi kuri nibura kuri 80% by’abaturage.

Ati: “Turacyafite icyuho mu ngengo y’imari kugira ngo tugere ku 100%, ariko turimo kubikoraho. Turimo gusaba inguzanyo ya miliyoni 600 z’amadolari y’Amerika kandi ubu bigeze ku rwego rwo kwemezwa. Ibyo bizadufasha gushyira mu bikorwa indi mishinga ikenewe gukorwa kugira ngo tugeze amashanyarazi ku baturage bose.”

Yavuze ko ingo zose zituye mu midugudu n’ahandi zegeranye nta kabuza zose zizashyirwa ku muyoboro rusange w’Igihugu   ariko ku bice bifite ingo zituye zitatanye, bizasaba ko abaturage bahabwa amashanyarazi adashamikiye ku muyoboro rusange , nk’igisubizo cy’agateganyo mu gihe hakomeje gushakwa ibisubizo birambye.

Biteganyijwe ko abatazashyirwa ku muyoboro rusange w’Igihugu bazahabwa ibikoresho bibafasha gukoresha amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, aho biteganyijwe ko 48% ari bo bazashyirwa kuri icyo gice cy’amashanyarazi mu gihe 52% bari ku muyoboro rusange w’Igihugu, nk’uko biteganywa muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 yo kwihutisha iterambere .

Yakomeje agira ati: “Ibyo ntabwo bizaba ari uguha ingo amashanyarazi agezweho nk’ayahawe abashyizwe ku muyoboro rusange w’Igihugu, arko bazaba babonye ubufasha bubakura mu kizima, bakaba bashobora gusoma mu ijoro, gushariza telefoni, gukoresha radiyo, televiziyo n’ibindi.”

Senateri Laetitia Nyinawamwiza yashimye imbaraga zikomeje gushyirwa mu guharanira ko amashanyarazi agezwa ku Banyarwanda bose bitarenze mu mwaka wa 2024 ariko agaragaza impungenge z’igiciro cy’ayo mashanyarazi kikiri hejuru. Yagize ati: “Igiciro cy’amashanyarazi kiracyari hejuru ku baturage.”

Ron Weiss yasubije ko Leta y’u Rwanda izirikana ko amashanyarazi akiri kugiciro cyo hejuru, ariko yizeza ko kizagenda kigabanyuka. Yashimangiye ko ibiciro biri hejuru byashingiye ku kuba igihugu kigihanganye no kugira inganda z’amashanyarazi zikoresha ibikomoka kuri Peteroli bihenze.

Imibare ituruka mu Rwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) igaragaza ko imirimo yo gutunganya amashanyarazi hifashishijwe inganda zikoresha amavuta ya Diesel isaba Leta amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari 59 buri mwaka.

Weiss yavuze ko imishinga yatangiye n’ikiri mu nzira itanga icyizere ko intego yo kugeza amashanyarazi kuri bose izagerwaho, ati: “Ikibazo nyamukuru twari dufite ni uruganda rwa Nyiramugengeri rwa Kakan rwatinze kuzura, kandi rwari gutangira gutanga umusaruro bitarenze muri Gashyantare 2020. Ubu rwatangiye gukora no kongera ingufu z’amashanyarazi.”

Uru ruganda rwa Nyiramugengeri ruherereye mu Karere ka Gisagara hafi y’Igishanga cy’Akanyaru rwatangiye rutanga MW 20, ariko biteganyijwe ko ubwo bushobozi buzakomeza kwiyongera bukagera kuri MW 80.

Indi mishinga ikomeye izatuma ibiciro by’amashanyarazi bigabanyuka kandi n’umuriro ukagezwa kuri bose harimo umushinga wa Shema wo gucukura Gaz Methane itanga ingufu zingana na MW 56 , n’Urugomero rwa Rusumo rwitezweho gutanga MW 80 zizasangirwa n’ibihugu bitatu ari byo u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.

Ubuyobozi bwa REG buvuga ko kugeza muri Gicurasi, ingo zari zimaze gucanirwa mu gihugu hose zari zigeze kuri 71.92% zirimo 50.61 zicaniwe n’umuyoboro rusange n’izindi 21.31% zikoresha amashanyarzi akomoka ku mirasire y’izuba.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/06/2022
  • Hashize 2 years