Igiciro by’ibikomoka kuri peteroli gikomeje kuzahara cyane

  • admin
  • 21/04/2020
  • Hashize 4 years

Igiciro by’ibikomoka kuri peteroli gikomeje kuzahara cyane, kugeza ubwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyageze munsi ya zeru, igiciro kiri hasi cyane mu mateka y’isoko ry’ibikomoka kuri peteroli muri icyo gihugu.

Kuri uyu wa Mbere nibwo akagunguru ka peteroli yo muri Amerika (West Texas intermediate, WTI) kaguzwe amadolari $ -37.63, igabanuka rikomeye ugereranyije n’uko ku wa Gatanu kagurwaga $18.27.

Ni ihanuka ry’ibiciro ahanini ririmo guterwa n’uburyo ibikomoka kuri peteroli muri iyi minsi bidakenewe kubera ko ingendo nyinshi ku rwego mpuzamahanga zahagaritswe, abantu bagategekwa kuguma mu nzu mu kwirinda Coronavirus.

Nyamara ibihugu byakomeje gucukura no gushyira ku isoko ingano y’iyo byacukuraga nk’ibisanzwe.

Magingo aya hari ubwoba ko ububiko bwa peteroli mu gihe gito buba bwuzuye, ku buryo byatangiye kugera ku rwego umuntu ufite peteroli ari we wishyura abakiliya kugira ngo bayimukure mu ntoki.

Mu cyumweru gishize, Arabie Saoudite, u Burusiya n’ibindi bihugu bicukura peteroli nyinshi byemeranyije kugabanya ingano ya peteroli icukurwa ku munsi ho utugunguru miliyoni 9.7, mu mezi abiri ya Gicurasi na Kamena 2020. Ni ryo gabanya rinini rigiye kubaho nabwo mu mateka y’uru rwego.

Iri hanuka ry’ibiciro ni inkuru mbi kuri Perezida Trump wari ukomeje kwizeza kurengera urwego rw’ibikomoka kuri peteroli, ku buryo yashyigikiye umugambi wa OPEC n’u Burusiya wo kugabanya utugunguru twa peteroli dushyirwa ku isoko buri munsi.

Trump yanatekerezaga ko hashyirwaho ububiko bugenzurwa na leta, bwa peteroli itabashije kujya mu bigega by’abacuruzi bakora muri uru rwego.

Nubwo peteroli icukurwa muri Amerika yo ibiciro byayo byahananutse, peteroli yo mu bwoko bwa Brent yo ku isoko iracyahanyanyaza, nubwo ibiciro byayo nabyo byamanutseho icyenda ku ijana ku wa 20 Mata, ikagurwa $25.57 ku kagunguru.

Ibyo ngo bigaterwa n’uko iyi peteroli yo ububiko bwayo bukiboneka ahantu benshi, bitandukanye na peteroli yo muri Amerika icururizwa Cushing muri Oklahoma, mu gihe biteganywa ko ububiko bwaho muri Gicurasi buzaba bwuzuye.

WTI icukurwa muri Amerika mu bice bya Texas, Louisiana na North Dakota, itandukanye na Brent icukurwa mu bice byo mu Burayi, ahazwi nka North Sea. Zitandukanywa kandi n’ingano ya Sulphur irimo, aho muri WTI habarwamo 0.24 ku ijana, muri Brent ari 0.37 ku ijana


MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/04/2020
  • Hashize 4 years