Igice cya 2: Amwe mu mateka y’urugendo rwa Micheal Jackson n’Ibibi byamuranze

  • admin
  • 23/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nikoko uduhigo twareshwe nkuko twabibonye mu gice cya mbere cy’urugendo rw’umuzi rw’icyamamare Micheal Jaickson nabavandimwe be igice cyakabiri kiduhishi byinshi birimo niherezo rya nyakwigendera.

Icyakurikiye ibigwi ni shwana rya se Jackson na nyiri sitidiyo Gordy aho umusaza yamu shyinjaga gukoresha izina ry’abahungube nabi,ibi byasize the Jackson 5 isheshe amasezerana na Gordy nk’itsinda gusa asigarana n’umwe muribo Jermaine ngo washakaga kuguma kuzamura ibikorwa bye.

Abandi uko ari 4 basigaye bakoze itsinda risigara ku izina rya the Jackson,ndetse bimurira ibikorwa byabo mu yindi sitidiyo yitwa Epic Record ari naho baje gusohorera umuzingo wabo wakurikiyeho mu 1978 witwa destiny,arinaho Micheal yasohoreye undi muzingo mu 1978 yise off the wall.

Off the wall yafashije ababavandimwe gukomeza kubaka izina ndetse ifasha the Truimph kuko yagagurishije kopi million yose,ibi byabinjirije agatubutse.

Micheal kubwe wabonaga ko ashyize imbaraga kwikorana nyamara yagarura agatima akibuka ko nta mugabo umwe,nibwo mu 1982 yaje kugirana ubufatanye bukomeye n’icyamamare mu njyana ya Rock Poul McCartney bakorana iyo bise “The Girl is mine”.iyi yarakunzwe cyane iza no kuyobora urutonde rwa pop.

The girl is mine yarasohotse ku muzingo we wasohotse mu 1982 wamaze imyaka 7 yose unayoboye indi mizingo yose ndeitse biza no gutangazwa ko ariwo waguzwe cyane mu mamateka. Uyu muzingo wamaze ibyumweru 80 kurutonde ndetse 37 muri byo ukaba wari ku mwanya wa mbere,witabiriye amarushanwa 12 ndedse umuhesha ibihembo 8 muriyo.

Mu kabati k’ibihembo bya Jackson ntiharimo ibyo kuririmba gusa,wasangamo nk’ibihembo by’injyana nziza,umuririmbyi wa pop mwiza mu bagabo,umuzingo w’umwaka nibindi.

Mu 1983 Jackson yagiranye amasezerano ya miriyoni 5 za madorari na Pepscop,nyamara ni umwaka wakurikiwe namanzaganya kuri Jackson kuko aribwo hakurikiyeho uburwayi budasobanutse kuriwe agatangira kubabukaka mu maso ndetse byabaye ngombwa ko aza no kubagwa akorerwa ubuhanga bwitwa plastic surgery byumwihariko ku gice cye cy’izuru aho beshi banavuze ko bi yabikoze mu rwego rwogushaka guha izuru rye imiterere yarakunze.

Ni muri uwo mwaka Jackson yagaragaye asa nushyira akadomo ku mikoranire ye nabavandimwe be aho bakoranye umuzingo wasaga nkaho ari uwanyuma bawita victory.

Mu 1985 Jackson Yonge kugaragaza umutima wo kutaba nyakamwe agaragara mu ndirimbo yakozwe isanaho ivuga ku banyafurika nyamara yiganjemo abanyamerika iyi yisiwe “We are the world” rwari uruhare rukomeye rw’ibyamamare nka Lionel richi,Ray chanles,Bob Dylan,Willie Nellson,Bruce sipringsteen na Tina Turner.

Burya rero kidobya nazo ntizibura mu buzima nubwo yakomezaga kugerageza icyatumbagiza izina rye siko yavugwaga neza nabose dore ko Jackson yaje no kuvugwaho kuryamana n’utwana tw’uduhungu, agahebuzo kaje kuba 1993 aho yashijwe kuryamana nakana ka gahungu k’imiyaka 13. Nyamara icyaha cyaburiwe gihamya Jackson agirwa umhwere.

Umwaka wakurikiyeho ni 1994 inkuru yasakaye ko Jackson yarushinganye na Lisa marie prisley ibi nti byateye kabiri kuko 1996 gusa bahise batandukana ndetse abasesenguzi bakaba baravuze ko ngo Jackson yaba yarateguye ubu bukwe bw’igitaraganya agambiriye kongera kwigarurira ibitangazamakuru nyuma y’icyasha cyari kimaze gusigwa izina rye mu mwaka wari wabanjije.

Nyuma mu mwaka wakurikiyeho Jackson yongeye gushaka undi mugore w’umugangakazi Debbie Rowe babyarana abana 2 aribo umuhungu Micheal joseph prince jr mu 1997 n’ umukobwa Paris Micheal Katherine Jackson mu 1998.

Gusa ngo akabaye icwende ntikoga ibi nabyo ntibyamaze kabiri mu 1999 gusa Jackson yatandukanye na Rowe amusigira abana 2 ndetse haza no kuza nundi wagatatu byavugwaga ko ari uwo Jackson arera uyu yahawe izina rya Prince Micheal “Blanket” Jackson II.

Ibihe byakurikiyeho kuri Jackson ibigeragezo ntibyaje bihetse ibisubizo yakomeje gutega zivamo icyo akoze ntikibure inenge aha urugero ni umuzingo yagerageje gushyira hanze awita “they don’t care about us” uyu waranezwe bivugwako ngo yaba yarakoresheje terime (ant-simetic terms) zitakuzwe.

2002 nawo wabaye umwe mu myaka mibi kuriwe aho yaje kugaragara ameze nk’umuntu wataye umutwe ku rubyiniro mu marushanwa ya MTV nyumaza itangazamakuru ryaje kuzura akaboze bamubaza kukuba ngo yari aherutse gutererana umwe mu bana be “Blanket” aho bari I berlin mu kubikiza ababwira ko ngo abafana bari bamwishimiye cyane ndetse bashaka no kureba umwana we ngo akaba ntakundi yari kubigenza.

2003 iza rya Jackson ryongeye guhindanywa ubwo yakorwagaho icyegeranya n’umunyamakuru wa televiziyo w’umwongereza Martin Bashir,ni icyegeranyo cyafashe amezi meshi aho Jackson yaje kubazwa ku byo kuryamana n’utwana tw’uduhungu akabura icyo asubi,byatinze akaza gusubiza ko kuryamana ku buriri bumwe ari ikimenyetso cy’urukundo ngo ko yumva bitakiswe ikosa.

Muri uyu mwaka kandi nibwo Yongeye guhura n’ikirego gisa neza nicyawa mwana w’imyaka 13 Jackson araburana biramugora ariko ku mahirwe aza kubona abashinjura beshi aribwo kuwa 14/6/2005 yigobotoraga iyo ngoyi agirwa umwere.

Ibi byose byasaga nibyereka Jackson ko ubuzima bwe bushobora kuba buri mu minsi y’inyongera.

Agisohoka muri ayo magorane yari ahagaze nabi ye mwe no mu mufuka byaje kuba ngombwa ko agobokwa n’umwe mu nshuti ze imujyana I Bahrain aho yamwishyuriraga buri kimwe cyose.

Micheal Jackson agaruka I los angeles yasaga nugarutse gusezera ku baturanyi,hari ku itariki ya 25 kamena 2009 ubwo yafatwaga n’uburwayi butunguranye ajyanwa kwa muganga igitaraganya.nyamara bamujyanye umutima usa nuwamaze guhagarara kare,abaganga bakoze ku binini inshinge n’ubundi bubasha basanganywe biba ibyubusa kuko wari umunsi wo kutongera kubona Jackson yizunguza ahabwa amashyi ku rubyiniro, inkuru mbi muri icyo gitondo yasakaye ku isi itaha imitima yabakunzi b’injyana ya Pop,Jackson aba asize imfubyi ziyongera ku za Bob, iza 2 pac Rugamba rwa’amasimbi na makombe nizindi. Aba basize amazina yabo baruhukire mu mahoro.

Yanditswe na J.de Dieu Ntakirutimana

  • admin
  • 23/10/2016
  • Hashize 8 years