Iggy Azaelea yatandukanye bidasubirwaho n’umukunzi we

  • admin
  • 20/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzikazi Iggy Azaelea yashyize ahagaragara itandukana rye na Nick Young bari basanzwe bafitanye imishinga y’ubukwe minsi iri mbere cyane ko barimo bitegura kwambikana impeta yo kubana ubuziraherezo.

Ibi bibaye nyuma y’amakimbirane no kutavuga rumwe hagati y’aba bombi ubwo mu minsi ishize hari videwo yigeze gusohoka igaragaza uyu Nick ko IGGY yamuciye inyuma akaba yari ari kumwe n’uwitwa D’Angelo Russell bakina mu ikipe imwe na Nick Young akaba yari n’inshuti ya hafi y’aba bombi nk’uko ikinayamakuru Tmz.com dukesha iyi nkuru kibitangaza.
IGGY Azaelea n’umukuzi we Nick Young bari bamaze igihe kinini bakundana


Azaelea abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ati: “ Ntago bijya byoroha ko utandukana n’umuntu wateganyaga kuzabana nawe ubuzima bwawe bwose bw’ahazaza ariko nanone ahazaza hashobora guhindurwa cyane iyo ntagihe kirarenga ni muri urwo rwego nange bitewe no kwihangana nkarambirwa ubu Igitabo cyanjye mu rukundo nta rupapuro na rumwe rwanditseho byose nabitsibye.” Iggy akomeza avuga kandi ko yagerageje gushyira ikizere muri uyu wahoze ari umukunzi we ariko biranga biba iby’ubusa

Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/06/2016
  • Hashize 8 years