Igenda ry’abahanzi nka Meddy na The Ben hari icyo byagabanyije Kuri muzika y’u Rwanda-Muyoboke Alex

  • admin
  • 05/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Inararibonye muri muzika nyarwanda Alex Muyoboke wabaye umujyanama w’abahanzi benshi mu Rwanda kuri we abona ko kugenda kwa bamwe bari ibikomerezwa muri muzika bakajya gutura hanze y’u Rwanda cyane cyane muri Amerika byashegeshe umuziki Nyarwanda n’ubwo hakiri amahirwe ko abakiri bato bashobora kuwuzanzamura.

Muyoboke Alex ntatinya kugaragaza ko ubushobozi ndetse n’ubuhanga bwabo babwijyaniye badasazize n’igabanuka ry’ikizere abakunzi ba muzika bari bafitiye muziki Nyarwanda muri rusange.

Aganira n’umunyamakuru yavuze ko igenda ry’aba bahanzi aribo Then Ben, Meddy, Cedru, Lick Lick,K8 Kavuyo,Alpha Rwirangira n’abandi byabaye ikibazo.

Muyoboke Alex ati “Cedru ku mashusho nawe sinamwibagirwa kuko ba Tom Close nta handi bajyaga ariko bose bagendeye rimwe ubutagaruka biba ikibazo.”

Nyuma y’aba hagiye kandi na Kitoko na Alpha Rwirangira”.

Ashimangira ibi avuga ko kugenda kwabo hari ikintu umuziki mu Rwanda wasubiyeho inyuma gato kuko abari kuzamuka ubu hari icyo bari bubigireho.

Muyoboke ati “Abakizamuka bari kubonera byinshi kuri aba bakuru babo iyo baba bagihari. Gusa wenda ubu biri kugaruka kuko nsigaye numva abitwa ba Madebeat ku ndirimbo bakora n’aba Nameless batunganya amashusho nabo ni abana wenda ejo bazabikora neza.”

Kuri Muyoboke abahanzi b’ ubu abafata mu byiciro bibiri kuko hari abakuru bamenyekanye bahiga amafaranga nka ba Knowless, Melody, King James, Christopher,Jay Poly, Charly na Nina n’abandi batari benshi.

Naho ikindi cyiciro asangamo abakiri hasi bataramenyekana cyane nka Khalfan, Marina, Davis D n’ abandi.

Ibi byiciro byombi abihuriza kukuba abo bataramenyakana bakiri bato,bagomba kujya bafatira amasomo ku babakuriye ngo nubwo nabo bajya bakora indirimbo zikamenyekana mu gihugu.

Uko mbibona

Itandukaniro uyu mugabo abona muri muzika y’icyo gihe cy’abo bahanzi bigendeye n’iyabasigaye mu gihugu riragaragara cyane haba mu miririmbire y’indirimbo,mu mikorere ndetse n’ihanganaryiza mu bahanzi.

Urugero ni nk’uko umuntu agereranyije uguhangana muri muzika kwari guhari mu bahanzi byatumaga muzika ibasha gukundwa ntabigihari.

Ikindi ni uko indirimbo za kiriya gihe uzigereranyije n’izubu wumva ko harimo itanduakaniro kuko uburyo King James yaririmbaga hakiri ba Meddy na The Ben zitandukanye kure n’izo akora muri iki gihe.

Twatanga urugero nko ku ndirimbo ya King James yitwa Inzozi cyangwa yaririmbye mbere itandukanye cyane n’indirimbo yitwa “Yantumye” cyangwa ”Hari ukuntu”.

Urundi rugero nko kuri Jay Poly cyera indirimbo yaririmbye zitandukanye cyane n’izo akora muri iyi minsi.Nk’indirimbo “Gangstar love” yakoranye na Paccy itandukanye na “Malayika”.

Kubyerekeranye n’ikorwa ry’indirimbo nabyo byarahindutse ndetse nti watinya kuvuga ko byasubiye hasi bigaragara ugereranyije na mbere Lick Lick agihari ahangana naba Junior kuko hari icyo byatangaga kubyerekeranye n’uburyohe bw’indirimbo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/04/2018
  • Hashize 6 years