Ifoto y’umupadiri n’umukobwa ku mucanga ku mazi ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyamabaga

  • admin
  • 27/10/2018
  • Hashize 5 years

Ifoto y’umupadiri wo mu gihugu cya Malawi witwa Rev. Fr. Charles Mukhalira Chiuta Dhlovu n’umukobwa witwa Grace Mwiwa bari bibereye muburyohe ku mucanga ku mazi, ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho iri kwibazwaho n’abatari bacye.

Uyu mupadiri wo muri diyoseze katolike ya Mzuzu,biravugwa ko umukobwa bari kumwe, ari umwe mubakobwa bakora kuri radiyo uyu mupadiri abereye umuyobozi yitwa Tigawane,bityo ngo nyuma yo kumuzamura mu ntera bihembye kujya kuryohereza ku mucanga ku mazi nk’uko Faceofmalawi ducyesha nkuru yabitangaje.

Ngo kuryoshya bene aka kagene byahuriranye n’uko iyi radio y’idini yari yateguye ikirori cyabereye ku mucanga wa Chikale,ari naho bamwe mu bantu babonye uyu mukozi w’Imana yishimanye n’umukobwa.

Ariko abakoresha imbuga nkoranyambaga ntabwo bihanganiye ibyo byabaye nyuma y’uko iyo foto igiriye kuri interineti,kuburyo bamwe batangiye kunenga imyitwarire n’ibikorwa by’uwo mupadiri bavuga ko ibyo bishobora gutuma atakaza igihango yahanye n’Imana cyo kuzabaho ubuzima bwe bwose ari ingaragu.

Ku rundi ruhande,abandi bo baramushyigikiye bavuga ko nta kibi yakoze kuko ari ikiremwa muntu gifite ibyiyumvo kandi ikindi ngo ibikorwa bye yabikoze agihe buri mukozi yari yahawe uburenganzi bwo kwidagadura.

Gusa Diyoseze katolika ya Mzuzu ntacyo yigeze ivuga kuri iyo foto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga kandi ntibizwi niba akanama gashinzwe imyitwarire ko muri iyo diyoseze kazafatira uwo mupadiri ibihano.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/10/2018
  • Hashize 5 years