Ifoto y’umunsi:RDF mu bikorwa by’umuganda, ubudasa bwo gukomeza kubaka igihugu [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 29/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2019,hirya no hino mu gihugu hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi, ukaba ari n’umuganda rusange usoza umwaka wa 2019

Nk’uko bimaze kuba akamenyero mu Rwanda ko mu mpera z’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi hakorwa umuganda rusange witabirwa n’abantu bo mu ngeri zitandukanye.

Muri uyu muganda,Ingabo z’u Rwanda zikunze kuwitabira zikifatanya n’abaturage kwiyubakira igihugu nyuma y’ubutwari n’ubwitange zigaragaza ku rugamba zishakira zibashakira (abaturage) umutekano n’igihugu muri rusange.

Mu ntara y’Iburasirazuba aho umuyobozi w’ingabo muri iyi ntara n’umujyi wa Kigali, Gen. Mubarak Muganga, yawitabiriye akabwira abaturage ko u Rwanda ari ’’Iguhugu cy’Igihangange’’,gusa avuga ko, kugira ngo intego y’iterambere Igihugu cyihaye igerweho, buri wese by’umwihariko urubyiruko rugomba kubigiramo uruhare rufatika, arusaba kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi bishuko bitandukanye.

Akarere ka Ngoma mu mudugudu wa Karenge, Akagari ka Gahima mu Murenge wa Kibungo

JPEG - 191.3 kb
Mu bwitange n’umurava,ingabo ntizitinya gushyira itafari ku rutugu zambaye impuza nkano
JPEG - 293.3 kb
Abayobozi bafatanyije n’abaturage mu bikorwa byo kubakira inzu nshya imiryango 6 y’abatishoboye itari ifite aho iba


Akarere ka Gatsibo


JPEG - 377 kb
Ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo umuganda wakorewe mu Mudugudu wa kiyovu mu Kagari ka Gakoni mu murenge wa Kiramuruzi

Akarere ka Huye


JPEG - 105.7 kb
Ingabo zifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Mbazi, Akagari ka Rusagara mu Mudugudu wa Gitwa mu gikorwa cyo kubakira umuturagi udafite aho kuba

Akarere ka Gasabo

JPEG - 109.5 kb
Ingabo zakoranye umuganda n’abaturage mu Murenge wa Rusororo


Akarere ka Nyarugenge


JPEG - 75.5 kb
Ingabo zifatanije n’abayobozi ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Muhima mu bikorwa byo gusibura imiyoboro y’amazi


Akarere ka Gicumbi


JPEG - 249.4 kb
Ingabo n’abayobozi batandukanye bifatanyije n’abaturage b’Imirenge ya Rubaya na Cyumba mu muganda rusange usoza Ukwezi k’Ukuboza 2019

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/12/2019
  • Hashize 4 years