Ifoto y’umunsi:Abasore babiri buriye imodoka ya Perezida wa Erithrea [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 24/11/2019
  • Hashize 4 years

Amafoto y’abasore bo muri Erithrea yiriwe acaracara ku mbuga nkoranyambaga aho bagaragaye burira imodoka itwaye Umukuru w’iki gihugu, Perezida Isaias Afwerki na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

Uko bizwi ni uko umutekano w’abakuru b’ibihugu ukazwa cyane mu mahanga yose, ntabwo biba byoroshye ko umuturage amugeraho ngo amusuhuze. Yewe ikimenyimenyi ni uko iyo ari kugendera mu muhanda runaka, aba aherekejwe n’izindi modoka nyinshi zimurindiye umutekano ndetse na moto zimwe z’abasirikare ndetse n’abapolisi.

Ahantu hose imodoka z’abantu basanzwe zirahagarikwa ndetse n’abaturage bagashyirwa ku mpande z’umuhanda kugira ngo Umukuru w’Igihugu atambuke mu bwisanzure ndetse hari n’aho utamenya bikoroheye imodoka Perezida arimo bitewe n’uko baherekezwa n’imodoka zisa n’izo barimo.

Aba basore bashoboye kwinjira mu muhanda hagati, birukanka ku modoka irimo Perezida Afwerki na Abiy, bayigezeho barayurira. Umwe muri bo niwe washoboye kwinjira mu idirishya ry’iyi modoka maze ahobera umukuru w’igihugu, arangije asohokamo yiruka kandi yishimye cyane.

Gusa icyatangaje abantu ku mbuga nkoranyambaga,ni uko abo basore batahise baraswa ubwo birukaga begera iyo modoka ndetse n’iki menyi menyi bayigezeho umwe abasha gusuhuza umukuru w’igihugu ariko ntiyarashwe nk’uko abenshi byabagendekera baramutse babikinishije.





Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/11/2019
  • Hashize 4 years