Idi Amin yari umunyagitugu ariko ntiyigeze asenya ibikorwaremezo-Depite Bobi Wine

  • admin
  • 11/10/2018
  • Hashize 6 years

Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda,Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, aravuga ko Perezida Museveni ari umuyobozi mubi kurusha Idi Amin wigeze kuyobora iki gihugu ngo kuko Amin yaharaniraga inyungu z’igihugu kurusha Museveni.

Ni mu kiganiro na televiziyo Citizen kuri uyu wa Gatatu aho uyu muhanzi akaba n’umunyapolitike Depite Bobi Wine yagaragaje uburyo hari itandukaniro rikomeye hagati y’umunyagitugu Idi Amin na Perezida Museveni.

bobi Wine avuga ko Idi Amin n’ubwo yari umunyagitugu ariko ko ntabugome yari afite nk’ubwo Museveni afite ndetse ko yaharaniraga inyungu z’igihugu bitandukanye na Museveni.

Bobi Wine ati “Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi kumurusha; yadutegetse nabi igihe kirekire kurusha Idi Amin kandi yangije ibintu byose kurusha uko Amin yabigenje; Idi Amin yari umunyagitugu ariko ntiyigeze asenya ibikorwaremezo, ntiyigeze arebera ruswa,”

Yongeye gusubiramo ibyo yigeze gutangariza mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yavugaga ko perezida Museveni ari umusinzi w’ubutegetsi kandi ko abamwegereye bose ari abo mu muryango we, abo bahuje ubwoko, ibintu avuga ko byishe ubuyobozi.

Depite Wine avuga ko yemera ko hari ikiguzi cy’ubuhubutsi bw’igipolisi ariko ashimangira ko yizeye ko hari abantu benshi biteguye kubohora Uganda.

Yabajijwe ukuri ku kubangamirwa n’ubutegetsi, asubiza ko yinjiye muri politiki kuvuganira rubanda rukandamijwe kuko azi ibyabaye kuri Kiiza Besigye.

Depite Wine ati “Nzi ko abantu benshi banagerageje kuvuga barwanya Museveni, benshi muri bo bashyinguwe kera, n’abandi benshi bari kubabarira mu munyururu, kandi nibyo, abantu nka Dr Kiiza Besigye n’abandi bayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi bagiye bahura no guhutazwa.”

Yakomeje avuga ariko ko yizeye ko abaturage bakandamijwe badashobora kuzakandamizwa ubuziraherezo.

Ati “Perezida Museveni hari igihe atari ku butegetsi kandi yavugaga neza nk’uko ndi kuvuga na Perezida Obote buri gihe yaramwirukanaga, Obote ntakiri perezida.”

Yongeyeho ko yizeye ko hagiye kuzabaho igihe Museveni azaba atakiri perezida kandi yizeye ko hari benshi batekereza nkawe.

Ati ‘Turi abantu benshi biyemeje kubona ubwigenge bwabo kandi icyo nicyo dushaka kandi ntituzatuza kubera ikindi kintu. Kubw’ibyo hirengagijwe ubwoba, hirengagijwe guhutazwa, ntabwo tuzatuza.

Uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni yagereranyije Perezida Museveni n’uwabaye Perezida mbere ye Idi Amin waranzwe no gutegekesha igitugu,yitabye Imana azize uburwayi mu 2003 mu bitaro by’umwami Faisal biherereye i Jeddah mu gihugu cya Arabia Soudite.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/10/2018
  • Hashize 6 years