Icyo wakora uri umuhungu kugira ngo ubashe kubona Umukobwa mukundana mu buryo butakugoye

  • admin
  • 19/10/2015
  • Hashize 9 years

Abahanga n’impuguke mu by’Urukundo bemeza ko urukundo ruzira igihe rushakiye ndetse ko rujya aho rushaka. Niyo mpamvu rero kugirango ubashe kubona umukunzi atari ibyo guhubukira ahubwo ugomba kubifatira umwanya no kubyitondera. Aha ikigeranyo dukesha urubuga wikihow.com rugaragaza ibyo usabwa cyangwa se intambwe umuhungu agomba kumanza gutera kugirango abone umukobwa bakundana.


1. Jya ujya ahantu hatandukanye uhure n’ abantu bashya

Burya mu buzima iyo ugiye ahantu henshi, uhura n’ abantu benshi, bamwe ugahita ubibagirwa abandi bakaba inshuti za hafi, abandi bakaba inshuti zisanzwe, hari abo mukorana business hari n’ ababa abakobwa b’ inshuti. Ibi kandi ntibivuze ko uzashaka guhura n’ abantu ubona mwagirana umubano wazavamo wenda urukundo. Ushobora guhura n’ umukecuru akakugeza ku mukobwa we cyangwa se umwuzukuru we. Ushobora no guhura n’ abagore bakakugeza ku nshuti zabo z’ abakobwa cyangwa se abavandimwe babo ushobora kuzakuramo umukobwa mukundana.

2. Ntuzigere wishyiramo ko uri gushaka umukobwa mukundana

Igihe wishyizemo ko uri gushaka umukobwa mukundana, uzatungurwa no kubona utari kumubona mu gihe wihaye. Ibaze nawe umukobwa wese ubonye ukabona arakunyuze umusabye gukundana nawe! Biroroshye cyane ko yahita akeka ko ufite akabazo mu mitekerereze, bityo bikamworohera kuguhakanira. Ugomba kwishyiramo ko ukeneye kugirana umubano n’ abantu muri rusange, cyane ab’ igitsina gore. Wabona umukobwa wumva wishimiye ukamwegera nk’ inshuti isanzwe ukamwimenyereza, ukamwereka ko nta bintu birebire bikugenza bitari ubucuti busanzwe. Ibi bigabanya ukwigunga, bikanakongerera amahirwe yo kubona umukobwa mukundana. Mu kurushaho kumwitaho no kumuba hafi ni naho urukundo ruzabazamukamo mwembi ubundi mukaba mwaba inshuti .


3. Saba umukobwa wifuza ko mukundana ko mwasohokana

Burya ntabwo wamenya niba umuntu yaguhakanira gusangira nawe icyo kunywa igihe atarabikwibwirira. Kandi si kenshi umuntu yakwangira ko musangira. Ni byiza rero ko usaba umuntu uri kwiyumvamo ko mwasangira icyo kunywa cyangwa kuko bituma ubona umwanya wo kumwereka icyo ushoboye. Niba wumva bishobora kukugora kubimubwira amaso ku maso, ushobora kumwoherereza nk’ aka sms, cyangwa ukamuhamagara kuri telefone cyangwa se ukamwoherereza e – mail.


4. Irinde kuba wenyine

Ntabwo uzabona umukobwa mukundana kandi nta n’uwo muganira bisanzwe ufite. Menya inshuti zawe kandi ugerageze kubana nazo mu gihe cyo kwishima. Aha ndavuga nko gusohokana, gukinana, gutemberana, gusurana n’ ibindi. Ugomba kandi kumenya inshuti z’ umuntu wumva uri gukunda ubundi ukagenda umenyana nazo byanashoboka mukagira gahunda muhuriramo. Urugero niba abakobwa bagendana bakunda koga, nawe ugafata ifatabuguzi kuri piscine aho bogera. Icyo gihe nawe muzamenyana ubundi umubano usanzwe ube watangiye. Niba kandi ushaka ko umuntu runaka muzakundana mu bihe biri imbere, ni byiza ko umuha e-mail yawe, nimero zatelefone, na facebook yawe ku buryo igihe cyose yagushaka atakubura.


5. Menya neza umukobwa wifuza uwo ari we

Igihe wumva ko umukobwa muzakundana igihe kirekire, ni byiza ko uzitonda cyane mu guhitamo. Menya neza ibintu bya ngombwa umukobwa muzakundana agomba kuba afite ubundi nubibona ubone kumushaka no kumusaba urukundo.

Hari abahungu bazi uburyo bashobora gukurura umukobwa byihuse bahuriye nko mu kabyiniro, ubundi bwacya umwe agaca ukwe undi ukwe.


6. Sohokana n’ abakobwa batandukanye kugira ngo umenye neza uwo ukeneye

Umuhungu wese ugerageje gusohokana abakobwa batandukanye usanga akubwira ko uwo yabonaga mbere ko ari we akeneye, mu by’ ukuri atari we. Ikosa abantu benshi bakora ni ukwihuta cyane mu gushaka inshuti bitewe n’ uko batajya bashobora gutereta. Ibi bituma benshi bahita bafata uje mbere bitewe no kwanga kuguma ari bonyine. Nuhitamo nabi uzabaho ubabaye cyane kurusha uko wari kuba umeze iyo uba nta muntu ufite. Umumaro nyamukuru umugore aba amaze mu buzima bw’ umugabo ni ugutuma yishima kurusha uko yari ameze mbere y’ uko amubona. Ibi rero bivuze ko igihe ataguha ibyo byishimo atari umugore ugukwiye.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/10/2015
  • Hashize 9 years