Icyo Nduhungirehe yavuze nyuma y’uko urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rurekuye Abanyarwanda barindwi
- 07/01/2020
- Hashize 5 years
Nyuma yuko igihugu cya Uganda kirekuye abandi b’Anyarwanda 7, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje amagambo akomeye, anavuga ko biriya bidahagije
Igihugu cy’u Rwanda ndetse na Uganda bimaze imyaka igera kuri 2 umubano wibyo bihugu byombi utameze neza, ahanini bitewe nuko Leta y’u Rwanda ishinja Uganda guhohotera abaturage batuye ndetse nabatemberera muri icyo gihugu, naho Uganda yo igashinja u Rwanda kohereza intasi ku butaka bwayo, ibyo ibihugu byose birabihaka, dore ko byaje gutuma imipaka ihuza ibyo bihugu ifungwa.
Hagiye habaho inama zitandukanye zari zigamije kunga ibyo bihugu aho twavuga nk’iyabereye mu gihugu cya Angola, ndetse icyo gihe hasinyiwe n’amasezerano yo kurangiza ibibazo hagati y’ibihugu byombi.
Icyo gihe mu Rwanda habereye inama yari igamije guhosha ibibazo ndetse no muri Uganda, gusa izo nama zose nta myanzuro mizima yigeze izivamo, dore ko impande zose zavugaga ko ibyo bibazo bagiye ku bishyira mu maboko y’abakuru b’ibihugu byombi (Kagame na Museveni).
Naho tariki ya 29/12/2019 nibwo Perezida wa Uganda yohereje intumwa ye yihariye yitwa Adonia Ayebare izaniye Perezida Paul Kagame ubutumwa, gusa nubwo hatigezwe hatangazwa ibyaba byari bikubiye muri ubwo butumwa biragaragara ko bishobora kuba byararebaga k’umubano w’ibyo bihugu byombi ndetse umuntu akaba yavuga ko byaba bitangiye kugira umusaruro.
Uyu munsi tariki ya 7/1/2020 igihugu cya Uganda kikaba cyarekuye abanyarwanda bagera kuri 7 bari bafungiwe muri Uganda, muri abo banyarwanda barimo Rene Rutagungira wabimburiye abandi gukorerwa iyica rubozo n’inzego z’umutekano za Uganda, bakaba barekuwe n’urukiko rwa gisirikare rwa Uganda, abo bose bakaba bashinjwaga n’inzego z’umutekano z’iki gihugu ibikorwa by’ubutasi.
Nyuma y’iki gikorwa kibaye umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga mu karere Olivier Nduhungirehe mu kiganiro yagiranye na Televisiyo y’igihugu, yatangaje ko iyo nkuru bayibonye mu gitondo, akomeza avuga ko kiriya ari ikimenyetso kiza cyafashwe ariko na none avuga ko bariya barekuwe ataribo bonyine kubera ko mu gihe kingana n’imyaka 2 n’igice hari abanyarwanda bagiye bafatwa bakajyanwa mu mabohero atazwi bagakorerwa iyicarubozo.
Akomeza avuga ko icyo bumvikanye mu masezerano anyuranye cyane cyane ayasinyiwe muri Angola ndetse n’izindi nama zagiye zihuza impande zombi, ni uko abo bantu bose babarekura nta mananiza ndetse ko bizeye ko icyo cyemezo kizakurikizwa nko kurekura abanyarwanda bose bafungiyeyo nta mananiza.
Nduhungirehe abajijwe ubutumwa abona byaba bitanga yagize ati “Sinzi niba ari ubutumwa bitanga ariko ikigaragara ni uko bijya munzira nziza ariko abantu barindwi mu bantu barenga ijana bafungiye hariya, ntago ari bose icyo twifuza ni uko aba banyarwanda bose nkuko twabisabye mu nama twagiranye na Uganda bazi aho bafungiye, bazi ko bazira amaherere tukaba twifuza ko bose barekurwa nta mananiza, kuburyo umubano w’ibihugu byombi twa wusubukura nkuko twabyiyemeje.”
Inkuru bifitanye isano Libya:Ingabo za Gen.Haftar zafashe umujyi wa Sirte aho nyakwigendera Col. Muammar Kadhafi avuka
Chief editor/Muhabura.rw