Icyo Kagame, madamu we n’abandi bavuze ku ntsinzi ya Mushikiwabo

  • admin
  • 13/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abanyarwanda n’abanyamahanga bakomeje kohereza ubutumwa bwishimira intsinzi ya Louise Mushikiwabo.

Ni nyuma y’aho yesheje agahigo ko kuba umugore wa mbere wo muri Afurika ugiye kuyobora Francophonie.

Uyu munsi ni bwo abitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma bemeje ko ayobora uyu muryango.

Ni mu muhango wabereye i Erevan muri Armenia, aho yari ahanganye na Michaelle Jean wo muri Canada.

Louise Mushikiwabo byari byitezwe ko aza gutsinda kubitewe n’abakomeye bari bamushyigikiye.

Minisitiri Mushikiwabo i Erevan, nyuma yo kwemezwa ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie

Jean Michaelle yari yakuweho amaboko n’igihugu cye cya Canada, u Bufaransa na bwo atabufite.

Perezida Kagame yatanze Mushikiwabo nk’umukandida w’u Rwanda na Afurika yunze Ubumwe.

Bidatinze abagombaga kwemeza uyobora uyu muryango w’ibihugu 84 baha umugisha Mushikiwabo.

Ibyo byabaye isoko y’ibyishimo mu Rwanda no hanze yarwo, ubundi benshi bagaragaza akanyamuneza.

Twabakusanyirije ubutumwa bwoherejwe n’abakomeye n’aboroheje, duhereye kuri Perezida Kagame.

Mu butumwa bwanditswe mu Gifaransa no mu Cyongereza, Ibiro bye byavuze ko “Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Minisitiri Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru mushya wa Francophonie”

President Kagame congratulates Minister Louise Mushikiwabo after her confirmation as the new Secretary General of La Francophonie. #SommetEVN2018 #Francophonie2018 https://t.co/ItAuNbCudq

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 12, 2018

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yongeyeho ko intsinzi ya Mushikiwabo ari “ikintu gikomeye mu mateka kuri twe twese”

Yavuze ko bishimangira ko nta kibazo kitakemurwa n’abanyafurika igihe baba bishyize hamwe bahuje icyerekezo.

Ati “Nishimiye cyane intsinzi yawe, Louise Mushikiwabo

C’est un moment historique pour nous tous, Rwandais et Africains, qui démontre une fois de plus, qu’il n’y a pas de défis insurmontables face à une Afrique unie et déterminée. Toutes mes félicitations à toi, Louise Mushikiwabo.(2/2) #Francophonie #SommetEVN2018

— Paul Kagame (@PaulKagame) October 12, 2018

Madamu we, Jeannette Kagame, na we yanditse kuri Twitter ko yishimiye intsinzi ya Mushikiwabo.

Yagize ati, “Nuko nuko Mushikiwabo, Imbuto nziza yo mu gihugu cy’abakurambere. Komeza uzamure urumuri rw’Agaciro mu gicumbi cya Francophonie”

Va @LMushikiwabo, jolie “Imbuto” du pays des ancêtres, va, fille d’Afrique! Continue à porter haut le flambeau “Agaciro“, au cœur de la Francophonie!

- JK.

— First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) October 12, 2018

Claire Akamanzi uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) we yagize ati, “Komereza aho Mukuruwacu.

Felicitations pour la grande Victoire, Mukuruwacu @LMushikiwabo https://t.co/fJ3Qohfifj

— Clare Akamanzi (@cakamanzi) October 12, 2018

Mushikiwabo, yashimiye byimazeyo abayobozi bo muri Afurika n’abo hanze ya Afurika bamushyigikiye. Ati “Ndabashimira inshuro igihumbi”.

#SommetEVN18 J’exprime ma profonde gratitude à tous ceux qui m’ont soutenu dans cette belle aventure, jusqu’au Secrétariat Général de la #Francophonie2018! Aux dirigeants africains et non- africains qui m’ont porté aujourd’hui à la tête de notre organisation: mille fois merci!

— Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) October 12, 2018

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, na we ntiyahishe imbamutima ze.

Yanditse kuri Twitter ati, “Nishimiye ko umukandida Mushikiwabo yatowe ku bwiganze. Biragaragaza ubushobozi bwe, inararibonye n’imiyoborere ye, ari na byo byashyigikiwe n’umuryango wa Francophonie. Ni uko ni uko!”

1:2: Je suis ravi que la candidate africaine @LMushikiwabo soit élue par consensus et par acclamation. Cela démontre ses qualités, son expérience, et son leadership qui sont ainsi unanimement reconnus par la famille #francophone. Je la félicite.

— Moussa Faki Mahamat (@AUC_MoussaFaki) October 12, 2018

Ijambo francophonie ryadutse mu 1880 rikoreshejwe na Onesisme Reclus, umuhanga mu bumenyi bw’Isi.

Uyu mufaransa Onesisme yarikoresheje nk’ijambo rikubiye hamwe abavuga Igifaransa bose n’ibihugu bigikoresha.

Ubu francophonie (ifite f ngufu) bisobanura abavuga Igifaransa, hanyuma Francophonie (ifite f nkuru) bikavuga ubumwe bw’ibihugu byabo.

Ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko abavuga Igifaransa ari miliyoni 300, bakaba bari ku mugabane 5.

Dore ubundi butumwa butandukanye bw’abishimira intsinzi ya Mushikiwabo.

Ishema ku Rwanda,we are so proud of you!

The best female role model everyone should look up to!!don’t let social media fool you Girls,Slay queens are not going anywhere loool! #Rwot pic.twitter.com/QK0rNNIQGl

— kakizi jemima (@jemimaArtist) October 12, 2018

Ndumva nahindura izina Nkitwa @MusazawaboFelix Nkareba ko nanjye natera Ikirenge mucya Louise. @samkalisa4 @TherealKwizera Ndumva @ikisraela wangira Inama. pic.twitter.com/h8Uo0bTuUZ

— HABINEZAFelix (@Habinezafelix) October 12, 2018

Ijyakumurema yariyaraye imurose ijya kumurema yamutatse imutanaga. Twishimiye Intsinzi yanyu. pic.twitter.com/lr5jH69drE

— UmunyaRwandakazi (@Gloriahategeka) October 12, 2018




Salongo Rumuhumuriza/MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/10/2018
  • Hashize 6 years