Icyo abasesenguzi bavuga ku mpinduka zabaye muri Guverinoma

  • admin
  • 28/02/2020
  • Hashize 4 years

Impinduka zabaye muri Guverinoma y’u Rwanda zasize umubare w’abagore bayigize ugeze kuri 53.6% ibintu impuguke zigaragaza ko kuba harimo n’imbaraga z’abakiri bato bishimangira ko igihugu kiba gikeneye amaraso mashya mu cyerekezo gishya u Rwanda rwihaye.

Ku mugoroba wo ku wa 3 ni bwo Perezida wa Repubulika yashyize mu myanya Abaminisitiri bashya muri guverinoma abandi bahindurirwa imirimo.

Muri iyi guverinoma harimo abaminisitiri 4 bashya n’abanyamabanga ba Leta bashya 4.

Bamwe mu baturage bavuga ko mu byo biteze kuri iyi guverinoma, byiganjemo kunoza ireme ry’uburezi na serivisi nziza ku bakoresha mituweri de sante.

Naricisse Billy utuye mu Karere ka Kicukiro ati “Hakwiye gushyirwa ingufu cyane mu kuzamura ireme bahora bavuga bakareba ko policy bashyizeho bazikurikirana ntizibe iz’igihe gito, zikamara igihe bakazikurikirana ntibazihindagure buri gihe.”

Na ho Uwamahoro Valentine ati “Kubijyanye na Mituweri de sante abatuarge bafitemo ikibazo kijyanye no kwivuza, imiti irabura kandi baratanze mituweri ukajya kwa muganga ugasnaga imiti urayibuze abayobozi bashya bagiyeho bagomba kubikosora.”

Tariki 31 kanama 2017 ni bwo hashyizweho Guverinoma iriho ubu, nyuma y’amatora ya Perezida wa Republika. Icyo gihe Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bari bayigize bari 31.

Nyuma y’imyaka ibiri n’igice ubu abasigaye muri Guverinoma batangiranye na yo ni 10 bangana na 32.25% na ho abavuyemo ni 21 bangana na 67.7%.

Abagore bari bayirimo bari 13 banganaga 42%, Abagabo ari 18 bangana na 58%.

Abagize guverinoma bashyizweho kuri uyu wa Gatatu n’abari bayisanzwemo bose hamwe ni 28. Abagore bakaba ari bo bihariye imyanya myinshi ugereranyije n’abagabo.

Abagore ni 15 bangana na 53,5% na ho abagabo ni 13 bangana na 46.4%.

Umwarimu muri kaminuza akaba n’umusesenguzi mu bijyanye n’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, Dr.Hategekimana Celestin aravuga ko guverinoma ubu igaragaramo impinduka zidasanzwe.

Ati”Mu buryo bw’iterambere rirambye ni uko imbaraga z’abagore zigaragara kandi zikagaragara cyane kubera ko ayo mahirwe batigeze bayabona kandi bigaragara ko umubare w’abategarugori b’u Rwanda ari bo benshi aho rero ni ahantu nashimye muri izo mpinduka, ni uko Leta y’u Rwanda yakomeje kubona icyo kintu ko abategarugori batari bamenyereye kujya ku ruhembe ry’umuheto na bo barugeho icyo ni kimwe, ikindi navuga nashimye muri izo mpinduka ni abantu bato, burya rero abantu bato hari aho bakenerwa kuko urebye umuvuduko w’u Rwanda uko umeze ntabwo ari ukuvuga gusa ngo dukeneye abantu bafite ibitekerezo gusa kuko barahari pe ariko kuri uyu muvuduko hari aho bikenerwa ko uba ufite imbaraga z’umubiri.”

Umwarimu muri kaminuza akaba n’umushakashatsi mu burezi Mugenzi Ntawukuriryayo Leon we asanga hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo guteza imbere uburezi.

Ati “Ubuyobozi bushya icyo tubona bakagombye kwitaho cyane ni ukureba imyigire n’imyigishirize cyane cyane mu mashuri abanza kuko buriya mu mashuri abanza ni wo musingi w’ubundi bumenyi cyane cyane aya twita aya leta, aya mashuri abana barimo kwiga bate? Ese ibyumba by’amashuri, ubucukike buri mu mashuri byakemuka bite? Buriya ni ikibazo gikomeye, umwarimu ntiwamusaba umusaruro afite abana 80 cyangwa 100 mu ishuri rye ngo umusabe umusaruro kugirango tuzagere kuri rya reme twifuza.”

Umuyobozi Mukuru w’urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara we avuga ko izi mpinduka zishingiye ku ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo gishya igihugu kihaye.

Ati “Nyine harimo urubyiruko ni ko byari bisanzwe, harimo abari n’abategarugori bariyongereye ariko iyo unarebye harimo n’abarimu muri za kaminuza bari basanzwe babikora mu mashuri babizi, icyo bivuze iyo witeguye gutera intambwe kandi noneho yisumbuye kurusha iyari isanzwe kugirango intego igihugu kihaye kugeza muri 2015 ni ukugira ngo bakure umuturage mu bukene bamugeze mu bukire, birashaka rero ko hakorwa byinshi kandi bikora neza kurusha uko twabikoraga.”

Ubuyobozi ngo bufite umukoro wo gusobanura icyerekezo gishya mu baturage.

Ati “Buri muturage yabaga azi icyerekezo 2020 yumvaga ko tugiye intambwe zo gutera imbere amashuri aziyongera, amashanyarazi akaboneka, amazi akaboneka nicyo cyari icyerekezo 2020 iiki cyerekezo abayobozi bagomba kucyumva bakakigira icyabo bakabisobanurira abaturage bakurikije uko babyumva kandi biriroshye kubyumva.”

Mu batangiranye na guverinoma yagiyeho mu 2017 harimo abagiye bahindurirwa imyanya mu zindi nzego z’igihugu hakaba ariko n’abandi bo bitagenze gutyo. U Rwanda ruteganya ko mu cyerekezo 2035 umunyarwanda azaba yinjiza amadorari asaga bihumbi 4 by’amadori mu gihe mu cyerekezo 2050 azaba ashobora kubona ibihumbi 12 by’amadori ku mwaka.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 28/02/2020
  • Hashize 4 years