Icyifuzo cya Kiliziya Gatolika cyo guhindura ingengabihe mu mashuri kigiye gushyirwa mubikorwa

  • admin
  • 22/06/2018
  • Hashize 6 years

Dr Mutimura Eugène,Minisitiri w’Uburezi, yatangaje ko ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye iri kuvugururwa ndetse mu minsi iri imbere inzego zibishinzwe zizamurika ibikubiye muri uyu mushinga.

Ubwo hasozwaga Icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku nshuro ya 11 mu birori byabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 22 Kamena 2018, Kiliziya Gatolika yongeye gusaba Minisiteri y’Uburezi guhindura ingengabihe y’amashuri.

Mu 2005, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uko umwaka w’amashuri watangiraga muri Nzeri, ushyirwa muri Mutarama, ihuzwa n’ingengabihe yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Abanyeshuri bamaze imyaka 13 batangira umwaka muri Mutarama bagasoza mu Ugushyingo mu gihe mbere watangiraga muri Nzeri ugasozwa muri Kamena. Bamwe bagaragaje ko iyi ngengabihe ibagora bitewe n’ibihe by’impeshyi ndetse na Kiliziya Gatolika yazamuye ijwi ryayo.

Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Phillipe Rukamba, yongeye gusaba Leta ko ingengabihe y’amashuri yahinduka kuko ibangamye.

Yagize ati “Twongeye kubasaba ko ingengabihe y’umwaka w’amasomo yahinduka kuko ibangamiye abana ndetse n’ababyeyi cyane cyane ibirebana no kwiga mu cyi kuko bifite ibibazo byinshi.”

Si ubwa mbere Kiliziya Gatolika isaba ko ingengabihe ihindurwa kuko yari yanabikomojeho ubwo hasozwaga Icyumweru cyahariwe Uburezi Gatolika muri Paruwasi ya Zaza muri Kamena 2017.

Dr Mutimura Eugène, Minisitiri w’Uburezi yijeje ubufatanye bukomeza hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda mu kwimakaza ireme ry’uburezi, anagaragaza ko hari guhindurwa ingengabihe y’amashuri nk’uko byari byifujwe.

Dr Mutimura Eugène, yagize ati ‘‘Uruhare rwa Kiliziya Gatolika ni ingenzi mu guteza imbere uburezi bw’abana bacu. Gahunda yo kuvugurura ingengabihe y’umwaka w’amashuri yaratangiye, ndatekereza ko mu gihe gito tuzabahamagara tukagira icyo tubivugaho. Mu cyumweru gishize twamaze iminsi ibiri mu mwiherero i Nyamata kandi ni kimwe mu byo twaganiriyeho n’abayobozi bakuru b’igihugu cyacu.”

Minisitiri Mutimura yibukije ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu guteza imbere uburezi bushingiye ku kinyabupfura kugira ngo bube umusingi w’iterambere mu gihugu.

Icyumweru cy’Uburezi Gatolika cyatangiye ku wa 31 Gicurasi 2018, cyibanze ku kuzirikana ubwiyunge muri Kiliziya no guharanira ko intambwe yatewe ikomeza gusigasirwa.

Iki cyumweru Cyari gifite insanganyamatsikoigira iti “Muri uyu mwaka w’ubumwe n’ubwiyunge muri Kiliziya, ishuri ryacu turigire igicumbi cy’ubumwe n’ubufatanye.”

Kiliziya Gatolika ifite amashuri abanza n’ayisumbuye ku 1361 arenga 30% by’ari mu Rwanda. Mu banyeshuri hafi miliyoni eshatu biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abagera kuri 1 175 369 barererwa mu ya Kiliziya Gatolika.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 22/06/2018
  • Hashize 6 years