Icyiciro cya 4 cy’abapolisi bakuru bigaga iby’ubuyobozi cyasoje amasomo

  • admin
  • 03/07/2016
  • Hashize 8 years

Abofisiye bakuru ba Polisi 31 baturuka mu bihugu icumi byo muri Afurika, ku itariki 2 Nyakanga basoje amasomo bari bamaze umwaka bigira mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College-NPC), ajyanye n’ubuyobozi bwabo bashinzwe ndetse n’indi mirimo ifitanye isano n’inshingano zabo (Senior Command and Staff Course).

Ibihugu aba bofisiye bakomokamo ni Uburundi, Etiyopiya, Gambiya, Kenya, Namibiya, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya, Uganda, Zambiya, n’u Rwanda. Amasomo bize yibanze ahanini ku gufata ibyemezo nka bamwe mu bayobozi bakuru b’uru rwego rw’umutekano n’imicungire myiza y’abo bashinzwe, bakaba kandi banahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro no gukemura amakimbirane ku bufatanye bw’ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye gishinzwe gukemura amakimbirane.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana, ni we wasoje ku mugaragaro aya masomo akaba yanabahaye impamyabumenyi zigaragaza ko bize kandi basoje ayo masomo. Mu ijambo rye, Minisitiri Harelimana yagize ati:” Iyi n’indi ntambwe kandi n’ikimenyetso cyerekana ukuntu Polisi y’u Rwanda ishyira mu bikorwa intego n’inshingano byayo aribyo: kubungabunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo kandi babigizemo uruhare no kongerera ubumenyi abapolisi mu ngeri zose”. Yongeyeho kandi ati:”Ubunyamwuga no gukora neza kandi mu mucyo, bituma iterambere ryihuta kuko abaturage baba bahabwa serivisi nziza.Ndahamnya ndashidikanya ko ubumenyi mwungutse buzabafasha gusohoza inshingano zanyu neza ku neza y’abaturage b’ibihugu byanyu, abo muri aka karere, ndetse n’abo kuri uyu mugabane”.

Yanavuze ko gusangira ubunararibonye no kwigira hamwe kw’abapolisi, ari inkingi ya mwamba mu gufatanya kubumbatira umutekano muri Afurika. Yasoje asaba aba bofisiye bakuru ba Polisi basoje amasomo gukomeza ubufatanye no guhanahana amakuru no gusangira ubunararibonye byabaranze kuva batangiye amasomo kugeza bayasoje. Umuyobozi w’iri shuri, Commissioner of Police(CP) Felix Namuhoranye wavuze mu magambo arambuye uko amasomo yagenze yashimiye abanyeshuri kubera ikinyabupfura n’imibanire myiza byabaranze mu gihe cy’amasomo. Yongeraho ati:”Ndizera ntashidikanya ko ubumenyi babonye butazabagirira akamaro bonyine ahubwo buzakagirira n’ibihugu byabo n’umugabane wacu muri rusange Yakomeje avuga ati:”Nk’ishuri,twizera ko gusangira ubunararibonye n’ubumenyi hagati y’abapolisi bo mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika bizatuma turushaho kubungabunga umutekano mu bihigu byacu kandi bizatuma dukomeza kugira uruhare mu kuwugarura no kuwubungabunga ahandi ku Isi.” Yasoje avuga ati:”Ubufatanye hagati y’ibihugu no gusangira ubunararibonye birakenewe kugira ngo dusigasire umutekano mu bihugu byacu , akaba ariyo mpamvu y’aya masomo agamije kongerera ubumenyi abapolisi bakuru bo mu bihugu byo muri aka karere bubashoboza gusohoza inshingano zabo neza.”

Uyu muhango wo gusoza ku mugaragaro aya masomo witabiriwe n’abanyacyubahiro bavuye mu bihugu bitandukanye barimo abayobozi mun nzego nkuru za Leta y’u Rwanda, aba Polisi n’ingabo. Muri abo bashyitsi harimo umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda(IGP) Emmanuel K. Gasana, umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare Maj. Gen Jean-Bosco Kazura, uwari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi ya Sudani y’Epfo Lt Gen Abraham Peter Manyuat, abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda ari nabo bahaye amasomo aba barangije

Muri uyu muhango Minisitiri Harelimana yahembye abanyeshuri bane mu basoje ayo masomo babaye aba mbere mu bice bitandukanye barimo SACP Godfrey Mwanza wo muri Zambia, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira wo mu Rwanda ACP Suzan Kaganda wo muri Tanzaniya na Assistant Commissioner of Police (ACP) Rafiki Mujiji wo mu Rwanda ari nawe wagize amanota ya mbere.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/07/2016
  • Hashize 8 years