Icyatumye akarere ka kirehe kanikira utundi mu gihugu mu bumwe n’ubwiyunge kakaba akambere
Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yamuritse ku mugaragaro uko ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu buhagaze mu mwaka wa 2019/2020 aho mu turere akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa Mbere.
Ni icyegeranyo cyamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki ya Mbere Ukuboza 2020.Umuhango wabereye mu Ntara y’Intara y’Iburasirazuba ari nayo Ntara yaje ku mwanya wa Mbere.
Fidel Ndayisaba,Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yavuze ko iki cyegeranyo gikorwa buri mwaka mu rwego kureba uruhare rw’inzego z’ibanze mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Ati: “Hagamijwe kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no guteza imbere uruhare rw’inzego z’ibanze mu bikorwa byimakaza ubumwe n’ubwiyunge, buri mwaka hakorwa isuzuma ngarukamwaka ry’ibikorwa by’Uturere mu bumwe n’ubwiyunge”.
Yakomeje agira ati:”Isuzuma ryakozwe hashingiwe ku Iteganyabikorwa ry’Uturere ry’umwaka wa 2019-2020 na raporo z’ibikorwa, Igenzura ku iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’Uburyo abaturage babona ibibakorerwa mu Karere biranga ubumwe n’ubwiyunge”
Mu gutanga amanota harebwe ku ngingo zikurikira.
– Uturere twagaragayemo ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge ku kigero kiri munsi ya 10% twahawe amanota 80% bihwanye na 24/30; – Uturere twagaragayemo ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge ku kigero kiri hagati ya 10%-15% twakuweho amanota 2.5% kuri buri kibazo;
– Uturere twagaragayemo ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge ku kigero kiri hagati ya 15,1% -20% twakuweho amanota 4% kuri buri kibazo;
– Uturere twagaragayemo ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge ku kigero kiri hagati ya 20,1 %-30% twakuweho amanota 5% kuri buri kibazo;
– Uturere twagaragayemo ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge biri ku kigero kiri hagati ya 30,1%-40% twakuweho amanota 7,5% kuri buri kibazo.
Ni mu gihe Kandi hashingiwe ku byavuye mu isuzuma bigaragarira mu manota, Uturere twashyizwe mu byiciro 3,aho Icyiciro cya mbere ni ukuvuga kuva ku manota 88 Kugeza kuri 80% hajemo uturere 11,Icyiciro cya kabiri cyo kuva ku manota 79% Kugeza kuri 70% harimo Uturere 18 naho icya gatatu cy’amanota 69% Kugeza kuri 60% harimo Akarere kamwe.
Ibi byatumye akarere ka Kirehe kaza ku mwanya wa Mbere n’amanota 88 Ku 100,gakurikirwa n’akarere ka Bugesera gafite amanota 86.75 Ku 100.Naho akarere ka Muhanga kaza ku mwanya wa nyuma n’amanota 64.5 ku 100.
Mu turere 10 twa Mbere mu gihugu hazamo uturere tune two mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe kabaye akambere mu turere 30 tugize igihugu, Muzungu Gerard ,avuga ko icyatumye begukana uyu mwanya ari abakangurambaga bashyizeho muri buri murenge mu yigize aka karere.
Ati”Ibanga twakoresheje ni uko dufatanya n’abakangurambaga.Dufite abakangurambaga kuri buri murenge uhageze wagira ngo ni Abakozi b’akarere bakora buri munsi.Nk’umuyobozi wabo Ntabwo ashobora kumara icyumweru atageze mu karere”.
Yungamo ati” Ariko ikindi gikorwa twakoze,urabona ibi bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge,abantu ntibabiha agaciro umuntu akavuga ngo mfite umuhanda urashaka kugaragara neza,dufite amazi,mbese bya bintu bigaragara cyane bifatika bakaba aribyo bashyiramo imbaraga. Ariko tukirengagiza y’uko ubumwe n’ubwiyunge biri ku isonga kuko amacakubiri n’ivangura aho byatugejeje murahazi.Turavuga tuti rero ntabwo twakihutira iby’ibikorwa remezo twibagiwe ibintu by’ibanze by’ingenzi bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge”.
Akomeza avuga ko bahaye umwanya ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bakora ubukangurambaga ndetse banatanga raporo y’uko ibikorwa bihagaze, bitandukanye no mu myaka yabanje.
Ku rwego rw’Intara,Intara y’Iburasirazuba niyo yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 79,87, ikurikirwa n’Iburengerazuba n’amanota 79,23,hakurikira umujyi wa Kigali n’amanota 78.5,hakurikira intara y’Amajyaruguru ifite amanota 77,9 naho intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 75.15.
By’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba hagaragayemo ibibazo byo kwironda.
Habarurema Djamali /MUHABURA.RW