Icyamamare muri film z’igihinde salman Khan yakatiwe imyaka 5 y’uburoko

Abdul Rashid Salim Salman Khan uzwi ku izina rya Salman Khan icyamamare muri filimi z’ibihinde yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 azira guhiga ndetse akica imparage 2 zo mu bwoko bwa Blackbucks ziri kwigendera mu Buhindi mu mwaka wa 1998 ubwo yakinaga filimi mu gace ka Rajasthan.

Uyu mukinnyi wa Filimi wamenyekanye cyane mu bihindi bitandukanye nka Karan Arjun,Bodyguard,Wanted,n’ibindi yishe utu dusimba ubwo yarimo akina filimi polisi irabimenya none yamaze kumukatira igifungo cy’imyaka 5 ndetse acibwa amande y’ibihumbi 10 by’amarupe bihwanye n’amadolari y’Amerika 154.

Salman Khan w’imyaka 52, kugeza ubu yahise ashyirwa muri gereza aho abandi bagenzi be 4 bakinanaga filimi bo batahamwe n’icyaha bahise barekurwa.

Mu mwaka wa 2015,Salman Khan yagonze umuntu wagendaga mu muhanda ubwo yari atwaye imodoka gusa aza guhanagurwaho ibyaha nubwo uyu mukene yahasize ubuzima.

Biteganyijwe ko Salman Khan ajuririra mu rukiko rukuru rw’Ubuhindi gusa agomba kumara iminsi muri gereza ategereje ko ubujurire bwe bwemerwa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe