Icyamamare mu njyana ya Lumba Papa Wemba yapfuye ari kurubyiniro

  • admin
  • 24/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Amazina ye nyakuri yitwaga Shungu Wembadio Pene Kikumba akaba yaravutse mu mwaka w’I 1949, yatangiye ibikorwa bye bya muzika aririmba muri korari nyuma aza gutangira gukora injyana ya Lumba ndetse aza no kugira uruhare rukomeye mu kuyimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.

Uyu muhanzi yartabarutse Kuri uyu wa 24 Mata 2016 ubwo yari ku rubyiniriro mu iserukiramuco Femua, Festival des Musiques Urbaines d’Anoumabo, yaguye hasi abantu ntibasobanukirwa ibibaye ndetse ababyinnyi be barakomeza barabyina. Nyuma basubije amaso inyuma, baje kubona uyu muhanzi arimo asamba bahita bamuterura ndetse Croix Rouge imugeza byihuse ku bitaro ariko biba iby’ubusa.

Umuhanzi Papa Wemba yagize uruhare rukomeye mu iterambere ndetse no kumenyekana kwa Muzika muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo akaba usibye kuririmba yarakinaga ama firimi hari nk’iyitwa Life is Beautiful yasohotse mu mwaka wa 1987 ndetse n’Iyitwa Wild Games yasohotse mu mwaka wa 1997 n’izindi zitandukanye

Uyu muhanzi yari afite ibigwi bihambaye ndetse aha twateguye amwe mu mafoto yagiye amuranga mu bitaramo bitandukanye









Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/04/2016
  • Hashize 8 years