Icyamamare Cobra nyiri Cadillac ngo Imana yahaye umugisha akabyiniro ke

  • admin
  • 25/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Icyamamare Cobra wamenyekanye kubera akabyiniro ke ka Cadillac kabaga mu mujyi wa Kigali ahamya ko yanyuze mu nzira zikomeye ngo agere aho ageze ubu.

Cobra ubundi witwa Habi Eugene, yagize akabyiniro kitwa Star Night kabaga i Burundi n’utundi muri Kigali.

Cobra avuga ko nyuma yo gusharirirwa n’ubuzima akiri umwana, aho amariye gukura yashinze akabyiniro ka Cadillac nako kakibasirwa n’inkongi y’umuriro.

Nyuma yaho ngo yahise ajya gushinga akandi i Burundi. Kamaze gukomera haduka imvururu mu Burundi maze ako kabyiniuro karahomba agaruka mu Rwanda.

Akomeza avuga ko yaje no gutsikira mu cyobo akavunika, ajya mu bitaro.

Ahamya ko ibyo aribyo byatumye afata umugambi wo gukizwa maze ajya kubatirizwa mu mugezi wa Yorudani uri muri Israheli, aho Yezu yabatirijwe.

Cobra yabatirijwe muri Yorudani muri Werurwe 2017, abatijwe na Gitwaza. Ahamya ko yibiye inshuro zirindwi nk’ikimenyetso ko yejejwe imyaku yose.

Agira ati “Nibiye mu mazi inshuro zirindwi zose rwose numva nejejwe, gusa abantu bashyize amafoto kuri Facebook abantu bagira ngo ndashaka kwiyerekana byabanje kuntera ubwoba gusa nibuka ko mfite Imana.”

Akomeza avuga ko nyuma yo gukizwa yagarutse mu Rwanda Imana yamukuyemo imyaku yose yari imuriho, iha imigisha ishoramari rye maze akabyiniro ke n’akabari birushaho kwinjiza amafaranga. Aho niho ahera ashimira Imana.

Cobra avuga ko ariko nubwo yakijijwe atareka gukora “business” y’akabari gacuruzwamo inzoga n’utubyiniro kuko ari byo bimutunze kandi icy’ingenzi ari uko akora neza.

Agira ati “(Imana) Nibona ko bitagenda neza izampindurira akazi. Nshimisha Imana nkareka amafuti. (Abamvuga nabi) sibo bandemye, imva yabo ni iyabo iyanjye ni iyanjye, mfite uko nsabana n’Imana yanjye.”

Cobra wavutse mu mwaka wa 1959, yabuze nyima umubyara ubwo yari afite imyaka itatu gusa y’amavuko, ubwo Abatutsi bicwaga abandi bagahunga.

Avuga ko yabayeho mu buzima bubi, bwakubitiragaho kuba atarigeze abona urukundo rw’umubyeyi.

Ati “Nababajwe cyane no kuba narabuze umubyeyi wanjye mama umbyara nkiri muto sinigeze mumenya, ntabwo natese nk’abandi bana.”

Akomeza avuga ko ubuzima yabayeho bwatumye amenya gushakisha no gukora, kugeza nubwo yageze muri Congo ,Avuga ko ubwo yari ariyo yacuruje zahabu bamwe bagapfa nyamara we akabaho agakomeza gukora ubucuruzi. Yagiye no gukorera mu Burundi, Uganda, Kenya n’ahandi.

Uko yakoraga ibyo byose ngo niko yakomezaga gukunda umuziki no gushaka kuwinjiramo n’umutima we wose ndetse atangira kuwugira ubucuruzi.

Cobra avuga ko aho agereye mu Rwanda ahungutse muri 1994 aribwo yahise ashinga Cadillac, akabyiniro kari kazwi mu mujyi wa Kigali.

Ati “Kugira ngo ubu bucuruzi buguhire bisaba kwita ku bakiriya, kutabasuzugura, kubaha umuziki mwiza usohoka neza kandi ukabaha serivise yo hejuru.”

Cobra wemeza ko ari umubyinnyi ukomeye wa Rock na Salsa, avuga ko akunda umuziki wa Blues, Func, Rock na Reggae.

Ahamya ko yabaye Dj ariko akaba nta gicurangisho acuranga by’umwuga n’ubwo hafi ya byose agerageza kubicuranga.

Cobra akomeza avuga ko umuziki w’iki gihe usa nk’utariho kuko usanga utaryoshye, utanafite ubutumwa utanga.

Ati “Umuziki w’ubu ntaho uhuriye n’uwa kera, ntaho bihuriye. Ni nko kuvuga umuntu ubona n’utabona, umuziki w’ubu rwose sinywukunda.

Cobra ni umwe mu bafite ibikoresho bigezweho bitegura kandi bigakoreshwa mu bitaramo bikomeye. Amaze kwifashishwa kenshi mu bitaramo mu Rwanda, Zambia, Burundi, Uganda, Sudani n’ahandi.

Avuga ko ariko abahanga mu gukora ibijyanye n’irangururamajwi abakura mu Budage. Ubu ariko ngo akoresha abo muri Senegal kuko mu Rwanda ntabahari.

yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/10/2017
  • Hashize 7 years