ICTR: Urubanza rwa Nyiramasuhuko ruranyura imbonankubone kuri Interneti

  • admin
  • 14/12/2015
  • Hashize 8 years

Urubanza rwa nyuma rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICTR, rwasoje imirimo yarwo ku ya 01 Ukuboza 2015, ni urwa Pauline Nyiramasuhuko, n’abari abaperefe ba Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruzacishwa imbonankubone ku rubuga rw’amashusho rwa Youtube.

Ni urubanza ICTR izatangiramo imyanzuro ku bujurire mu kirego cya Nyiramasuhuko na bagenzi be, ruzabera i Arusha muri Tanzania saa yine za mu gitondo.

Ruregwamo Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Iterambere ry’umugore, umuhungu we Arsene Shalom Ntahobali wari umunyeshuri mu gihe cya Jenoside, Sylvain Nsabimana wari purefe wa Butare kuva ku ya 19 Mata kugeza ku ya 17 Kamena1994 , na Alphonse Nteziryayo wagizwe purefe wa Butare kuva ku ya 17 Kamena 1994.

Abaregwa bose bashinjwa ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gukangurira rubanda gukora Jenoside, giibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara. Bose bakatiwe hagati y’imyaka 25 n’igifungo cya burundu.

Abandi baregwa muri urwo rubanza ni Joseph Kanyabashi wari burugumesitiri wa Ngoma kuva mu 1994 kugeza muri 1994 na Elie Ndayambaje wari burugumesitiri wa Muganza .

Ushinzwe itumanaho muri ICTR Sanfor Mpumilwa yavuze ko urwo rubanza ICTR izafatamo umwanzuro bwa nyuma, ruzaca imbonankubone ku rubuga rwa Youtube.

ICTR izasoza imirimo yayo burundu ku ya 31 Ukuboza 2015. Ubundi yagombaga kuba yarayisoje mu 2014 ariko iza kongererwa igihe ngo irangize urwo urubanza n’izindi yari tarafataho imyanzuro, maze iharire Urwego rwa Loni rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MICT/Mechanism International Criminal Tribunal) n’ubutabera bw’u Rwanda.

ICTR iracyashakisha abandi bantu 9 barimo umunyemari Félicien Kabuga, uvugwaho gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi, uwahoze ari Minisitiri w’ingabo Augustin Bizimana na Protais Mpiranya wahoze akuriye abarindaga Perezida Juvénal Habyarimana ndetse na Ntaganzwa Ladislas uherutse gufatirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ushinjwa uruhare rukomeye mu kwica 20 000 by’Abatutsi muri komini Nyakizu.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/12/2015
  • Hashize 8 years