ICTR ntigira umutima n’ubutabera buboneye Abarokotse Jenoside- Dr Dusingizemungu

  • admin
  • 19/12/2016
  • Hashize 8 years

Umuryango uharanira inyungu z’abacitse Ku icumu IBUKA ubabajwe cyane n’umwanzuro w’umucamanza Theodor Meron na perezida wa UN ushinzwe iby’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha MICT wo kurekura Ferdinard Nahimana na Rukundo Emmanuel baregwa ibyaha bya Genocide.

Aba bombi bakaba bari bafungiye mu gihugu cya Mali aho Ferdinard Nahimana yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 30 kubera ingengabitekerezo ya genocide,mu give Rukundo Emmanuel we yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 23.

Perezida wa IBUKA Jean Pierre DUSINGIZEMUNGU yavuze ko kurekura Aba bajenosideri Ferdinand nahimana na Rukundo Emmanuel byerekana uko urukiko rwa ICTR rutagirira umutima n’ubutabera buboneye abarokotse Jenoside.

Yagize ati “abarokotse twagiriye ikizere cyinshi ruriya rukiko kandi hari twakoranye narwo arko ntitwabonye ubutabera twari twiteze ,umucamanza urekura umuntu nka Nahimana na Rukundo azi neza ibyo bakoze nukwirengagiza nkana no kudutera amakenga ko ntacyo bafite cyo gukora nk’ubutabera”

Kugeza ubu abantu 10 bahamijwe ibyaha by a genocide n’urukiko RWA ICTR bamaze kurekurwa n’umucamanza Meron.

Ferdinand Nahimana yahoze ari umwarimu w’isomo ry’amateka, akaba ari umwe mubaranzwe no kuvuga amagambo ashishikariza abahutu kwanga abatutsi ,yavugiye kuri Radio Television libre des milles colines (RTLM) Radio rutwitsi yashishikarizaga abahutu kwica abatutsi.

Nahimana yafashwe mbere mu mwaka wa 1996 naho Rukundo atabwa Muri yombi mwaka wa 2001,Bose bakaba bari bakurikitanyweho ibyaha bya genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 19/12/2016
  • Hashize 8 years