Ibyo utamenye ku munsi mukuru w’Asomusiyo (Assomption)

  • admin
  • 15/08/2019
  • Hashize 5 years

Tarikiya 15 z’ukwezi kwa munani buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mukuru w’asomusiyo cyane cyane abakristu b’idini gatorika akaba aribo baba bishimiye uwo munsi mukuru kuko bawufata nk’umunsi ukomeye umuhyeyi wa Kiriziya Bikiramariya yajyanywe mu ijuru.Bikiramariya rero afite agaciro gakomeye muri kiriziya nk’umubyeyi wabyaye umucunguzi ndetse mu gihe Yezu ari ku musaraba araga Mariya kiriziya nk’umubyeyi (Yabwiye Yohani ati;mwana dore Nyoko, mubyeyi dore umwana ).Ayo magambo afite agaciro gakomeye muri kiriziya gatorika.

Ubundi ijambo ’Assomption’ ry’igifaransa rituruka ku nshinga y’ikiratini ’assumere’ bivuga kuzamuka ariyo mpamvu uyu munsi mukuru witwa mu rurimi rw’igifaransa ’Assumption De la Vierge Marie’.

Uyu munsi rero uzizihizwa ku wa kane tariki ya 15 kanama mu Rwanda ndetse no ku isi yose.

Muhabura.rw yaganiriye na bamwe mu bakirisitu gatorika bizihiza uyu munsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru ry’abikiramariya maze babwira umunyamakuru uburyo biteguye kwizihiza uyu munsi mukuru ukomeye muri kiriziya gatorika.

Manirakiza Gabriel utuye mu mujyi wa kigali muri paroisse ya Sainte Famille yavuze ko uyu ari umunsi ukomeye kuko ariwo munsi umubyeyi Bikiramariya yajyanyweho mu ijuru kandi akarijyamo adapfuye ibintu bishimira kuko nabo ari abaragwa b’ijuru.

Yagize ati”Bikiramariya twamuhaweho umurage ngo atubere umubyeyi, muri rusange ni umubyeyi wa kiriziya,uko rero umubyeyi areba igikwiriye ku bana be nawe abigenza atyo maze akatureberera akaduha ibidukwiye ndetse akabigenera kiriziya muri rusange”.

Yakomeje avuga ko ijyanwa rye mu ijuru adapfuye rihishe byinshi mu iyobera ry’ukwemera muri kiriziya gatorika.

Ati”Ubundi twari tumenyereye ko umuntu abanza gupfa maze akazuka nkuko umwami wacu Yezu kristu byamugendeye ariko kuri Bikiramariya siko byagenze ahubwo yajyanywe mu ijuru adapfuye ibintu bigaragaza agaciro,icyubahiro cy’uwo mubyeyi wa kiriziya “.

Mukarugwiza Jacqueline wo muri paruwase ya musambira, Diyosezi ya Kabgayi yabwiye Muhabura.rw ko we uyu munsi awufata nk’umunsi uba udasanzwe mu buzima bwe aho yiyegereza imana mu rwego rwo kuwutegura ndetse no kuwuha agaciro.

Yagize ati “Mu busanzwe mfata umwanya uhagije wo kuganira n’umubyeyi Bikiramariya mu isengesho, nkamutura ibimbangamiye,ibinaniza ni umubyeyi ntacyo ashobora kunyima kuko ndi umwana we”.

Yakomeje avuga ko afata igihe cyo kuvuga ishapure ya rozari nibura iminsi itatu mu cyumweru kuko ari isengesho rimuhuza n’umubyeyi Bikiramariya ku buryo bugaragara kandi akabiboneramo ibisubizo birambye.

Yagize ati “Rozari (Rozaire)impuza n’umubyeyi wanjye Bikiramariya dore ko ariryo sengesho yadutoje mu gihe tuganira,rifite amateka akomeye ntawamwiyambaje muri iryo sengesho abure icyo akeneye kuko uwo abwira ari umubyeyi ntagereranywa wumva ubusabe bw’abana“.

Ku murongo wa terefoni ngendanwa Muhabura.rw yaganiriye n’umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba n’umwepiskopi ushinzwe uburezi mu mashuri gatorika y’u Rwanda Nyiricyubahiro Munsenyeri Philippe Rukamba maze asobanuira ibyuwo munsi mukuru kiriziya y’isi yose ihimbaza buri mwaka.

Yavuze ko kiriziya iha agaciro gakomeye uwo munsi ndetse ko ufite byinshi usobanuye mu mahame y’ukwemera kwa kiriziya.

Yagize ati “Ijyanwa mu ijuru ry’umubyeyi Bikiramariya risobanuye byinshi muri kiriziya gatorika ku bw’agaciro uwo mubyeyi ayifitiye.Ubundi ku buryo bweruye bigaragarira ku musaraba aho Yezu yaturaze umubyeyi we amuduha ku mugaragaro,ntawundi rero wita kuri kiriziya uretse umubyeyi Bikiramariya.

Iri yobera ritagatifu ry’ukwemera turitsimbarayeho,turaryemera,ntiturishidikanyaho kuko tuzi icyo rimariye kiriziya muri rusange”.

Nkuko bimenyerewe ku isi n’ahandi usanga uyu munsi wizihizwa cyane ku buryo bugaragara ugasanga ahabereye amabonekerwa y’uwo mubyeyi ho ari akarusho.Twabibutsa ko umubyeyi Bikiramariya yabonekeye ku isi ahantu hatatu nkuko byemejwe kandi bihabwa umugisha na Kiriziya Gatorika ku isi.Yabonekeye i Fatima (mu Buhinde:Inde),Yabonekeye i Rurude (Lourdes:mu Bufaransa:France),abonekera kandi i Kibeho mu Rwanda.Kibeho yabaye umurwa mutagatifu ku buryo kuri uyu munsi mukuru usanga hakoraniye imbaga y’abantu benshi baturutse imihanda yose y’isi baje kwizihiza uwo munsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya akaba ubu ari mu karere ka Nyaruguru.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/08/2019
  • Hashize 5 years