Ibyo twagezeho byatweretse ko amikoro make atatubuza kugera kuri byinshi-Perezida Paul Kagame (Reba Video)

  • admin
  • 02/03/2017
  • Hashize 7 years

Kuva kuwa Gatanu tariki 24 Gashyantare kugeza none tariki 2 Werurwe 2017, Abayobozi bakuru b’Igihugu bari mu mwiherero wa 14 mu Kigo cya Gisirikari cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Perezida Paul Kagame yasoje uyu mwiherero yongera gusaba abayobozi gukora cyane, kuko ngo hari byinshi igihugu gishobora kugeraho cyifashishije bike gifite.

Mu ijambo ry’Umukuru w’Igihugu, yabanje gishimira abayobozi ko ibiganiro byagenze neza, ndetse anashima n’uruhare buri wese yabigizemo.

Yagize ati “Twasangiye ibitekerezo, turisuzuma ndetse tunarebera hamwe icyo dusabwa gukora ngo dutere imbere. Ese twese dusangiye icyerekezo n’intumbero imwe?”

Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zimwe na zimwe abayobozi baganiriyeho kugira ngo banoze ibyo bakorera Igihugu n’Abanyarwanda .

Umwiherero wa 14: Kuki hasubirwamo amakosa amwe?

Perezida Kagame yabwiye abayobozi bamaze iminsi muri uyu mwiherero ko kuzuza inshingano zabo bidakwiriye kubonwa nk’igitangaza.

Yagize ati “Iyo umaze imyaka 14 usubiramo amakosa amwe uba ukeneye kugera aho utangira gukora ibintu mu buryo butandukanye.”

Yagarutse nko ku mirire mibi itarabonerwa umuti “Muremera ko tugomba kurwanya imirire mibi, ndetse ko icyizere cy’ubuzima ari uburenganzira bwa buri muturage? Ntabwo ibintu tuvuga ari ibitangaza, tugomba kubaho ubuzima bwiza, dufite agaciro.”

Ruswa

Mu gihe hari abayobozi bagiye bagaragaraho kurya ruswa ngo bahe serivisi abaturage bashinzwe, Umukuru w’Igihugu yabibukije ko gukoresha amafaranga y’igihugu neza ufasha abaturage utabatse ruswa atari ikintu kidasanzwe, ati “Ni inshingano”.

Yunzemo ati “Ni gute twananirwa kuzuza inshingano dufitiye abaturage zo guteza imbere igihugu cyacu? Amikoro make dufite twakabaye tuyabyaza byinshi birenze ibyo abyara. Ibyo birasaba ubufatanye bwa buri wese.”

“Ibyo twagezeho byatweretse ko amikoro make atatubuza kugera kuri byinshi. Tugomba guhora dutekereza dutyo. Tugomba kugira intego ihanitse, nubwo tuba tuzi ibibazo dufite. Ntabwo bikwiye kudutera isoni ngo twahanitse intego zacu.”

Imfashanyo

Perezida Paul Kagame kandi yagarutse ku baterankunga baba bafite izindi nyungu mu gutanga izo nkunga, aho yasabye abayobozi ko bakwiye kubima amatwi ahubwo bagakora ibyo bakwiye gukora.

Yagize ati “Iyo tuvuze ngo turashaka gukora ubucuruzi, tugahahirana, bazakubwira ngo wowe ugomba kujya ufashwa. Baguha ibiryo n’izindi mfashanyo hanyuma bagatwara inshuro 100 ibyo baba baguhaye.”

“Ibibazo byose biterwa no kwemera gushyirwa ahantu habi. Twaganyira nde aritwe tubyemera? Bagutera ubwoba ngo ‘ubwisanzure bw’itangazamakuru’ kugira ngo ubashimire kandi wemere ibyo bashigaje.”

Iyo tudakoze ibyo tugomba gukora, tuba twemereye abatubuza guhanika intego zacu. Mwahitamo iki hagati yo guhangana n’ubukene no guhangana n’ubukire? Niba duhangana n’ubukene tukagira aho tubugeza, ubu twahangana n’ubukire bikatunanira?”

Perezida Kagame yasobanuriye abayobozi ko ashaka ko bagerageza kuko hari byinshi babonye muri uyu Mwiherero ko bishoboka, igihugu gifitiye ubushobozi n’amikoro ariko bidakorwa.

Ijambo rya Perezida asoza Umwiherero ku nshuro ya 14


Perezida Kagame na Madamu batembere mu Kigo cya Gisirikari cy’i Gabiro nyuma yo gusoza Umwiherero wa 14 w’Abayobozi (Ifoto/Village Urugwiro)

Perezida Kagame ’ (Ifoto/Village Urugwiro)


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/03/2017
  • Hashize 7 years