Ibyo mwumva hirya na hino bizarangirira mu bitekerezo gusa-Perezida Kagame

  • admin
  • 11/12/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Paul Kagame mu mwambaro atamenyerewemo w’ingabo zimurinda yavuze ko nta kazi kananirana igihe ibitekerezo ari bizima kandi ko ibyumvikana hirya no hino bizarangirira mu bitekerezo gusa.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018 ubwo yasozaga imyotozo yo guhashya umwanzi yateguwe n’ingabo z’igihugu mu gikorwa cyiswe “Operation Hard Punch”.

Mu ijambo yagejeje ku ngabo n’abayobozi batandukanye bamuherekeje kuri iki kigo i Gabiro Perezida Kagame yavuze ko umuntu wese uzagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda azatsindwa.

Yavuze ko “abanzi bashobora gusa kutwifuriza ikibi ariko ntibazashobora kudutsinda”.

Perezida Kagame yabwiye ingabo zasoje imyitozo ko bakwiye gukoresha ibyo bafite kuko ntabyo gupfa ubusa bihari, abasaba gukoresha bike bafite bakagera kuri byinshi.

Ati “Nta kazi katunanira na busa igihe ibitekerezo ari bizima, imico ari mizima. Nta kazi katunanira, nta na busa. Ibyo mwumva hirya na hino bizarangirira mu bitekerezo gusa.”

Yabwiye kandi ko akazi gakomeye bakora mu bihe byose n’ahantu hose bidashoboka kuvuga ko ibyo babona bihagije.

Ati “Uyu mwuga uvuze byinshi birenze umuntu kuko ari iby’igihugu. Biraturenze nk’abantu ku giti cyacu.”

Yabwiye abasirikare ko hari ibishobora kongerwa nk’umushahara, ibikoresho, aho baba n’ibindi ariko ko igihugu gikeneye n’ibigomba kujya mu bindi nk’uburezi, ubuvuzi, gufasha abatishoboye, ibikorwa by’iterambere, n’ibindi.

Avuga ko u Rwanda nta byinshi rufite byo gupfusha ubusa, ndetseko haba hasabwa byinshi biruta ibyo igihugu gifite bityo ko bike igihugu gifite bigomba kugera ku ntego kiba kihaye.

Ati “Tugomba gukoresha neza ibyo dufite tukagera ku biruta kure ibyo tuba dufitiye ubushobozi.”

Yabwiye ingabo ko ziza hano kwigishwa, kwerekwa ibyakorwa n’ibyakoreshwa igihe bibaye ngombwa.

Perezida Kagame yarangije yifuriza Ingabo z’Igihugu akazi keza, Noheli Nziza n’Umwaka Mushya muhire w’2019





Salongo Richard /Muhabura.rw

  • admin
  • 11/12/2018
  • Hashize 6 years