Ibyo abanenga u Rwanda batishimira nibyo bitumye u Rwanda ruhagaze neza”Perezida Kagame”

  • admin
  • 15/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Aganira n’abayobozi b’ibitangazamakuru bya Leta muri Africa bari mu nama rusange i Kigali kuva kuwa mbere tariki 12 Werurwe,Perezida Kagame yavuze ko ibyo abanenga u Rwanda bavuga ko u Rwanda ari igihugu kiyobowe “n’igitsure”,we yemeza ko ibyo batishimira ari byo bitumye kuri ubu u Rwanda ruhagaze neza mu iterambere.


Aha yabisonuye agira ati“Twe mu Rwanda, mu myaka 24 ishize nyuma y’amahano yatugwiririye, ibyo bintu mutunenga,twe byakoze neza cyane. Nonese dutangire duhangayike ngo ntitugishoboye kubikoresha? Duhindure se tujye ku bindi bitatwihutisha cyane?


Yungamo ati”Niba ari ikibazo,mutureke igihe nikigera ko bitagikunze,tuzamenya uko tubyifatamo. Aho bigeze ubu twishimiye uko turi kubikora nk’Abanyarwanda. Twe turacyabona ko hakiri amahirwe nituramuka dukomeje gutya.”


Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko nyuma yo kunyura muri byinshi u Rwanda rwize amasomo menshi ndetse amwe runayiga mu buryo bugoye, ariko ngo byaje gutuma rwisobanukirwa, ndetse runasobanukirwa ibibazo byo ku rwego rw’isi birugiraho ingaruka mu buryo bwinshi.

Aha yagize ati “Isomo rikomeye twabikuyemo ni ukubasha kumva ko tugomba kwitekerereza, hanyuma tugakora dushingiye kubyatubera byiza kandi byadushobokera.”

Perezida wa Repubulika yakomeje avuga ko ku isi yose nta gihugu cyari cyabona uburyo bw’imiyoborere bumwe buboneye kandi bwabera ibihugu byose kuko n’abiha gutanga amasomo y’icyakorwa nabo ubwabo muri ibi bihe ntiborohewe.

Perezida Kagame yagize ati “Ntaho ndabwumva, ntaho ndabubona. Yewe na babandi biha kuduha amasomo y’icyo dukwiye gukora murabizi neza ko nabo muri ibi bihe bafite ingorane, isi yose iri kurwana no kubona uburyo bwiza bwabafasha, cyangwase uburyo bahoze bakoresha ubu bwababereye ikibazo.”


Kagame yavuze nanone ko uburyo bw’imiyoborere u Rwanda rufite ari uburyo bworoshye ku bwumva urebye intego Abanyarwanda bafite yo kugira umutekano ndetse n’iterambere kandi bose bikabageraho ntawucikanwe.

Ati “Turashaka amahoro n’umutekano kuri buri umwe, buri munyarwanda akeneye kumva atekanye mu buryo bwose bw’umutekano. Dukeneye iterambere, dukeneye kubana mu mahoro, kuba hari igihe ibyo twabibuze mu gihe cyashize byatwigishije amasomo.”


Yavuze ko indi myumvire u Rwanda rugenderaho ari iy’uko buri wese akwiye kugira uruhare kandi akwiye kugerwaho n’amahirwe.

Chief Editor

  • admin
  • 15/03/2018
  • Hashize 6 years