Ibyiza imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda yaboneye mu imurika bikorwa byatumye igira inyota yo kongera kuri kora

  • admin
  • 03/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Iminsi ibiri gusa yari ihagije kugirango hakorwe igerageza mu kumurika ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda nubwo bamwe bemeza ko iyo minsi yabaye micye hakongera hagategurwa irindi kuko ibyo abamurika bakuyemo byari ingira kamaro.Ubusabe bwabo nti bwapfukiranywe kuko abari bateguye iki gikorwa aribo Apex Media & Promotions bacyakiranye yombi bavuga ko kizongera kuba umwaka utaha muri Gashyantare kandi bagakora iminsi yisumbuyeho.

Tariki ya mbere n’iya kabiri Werurwe yari iminsi y’imurikabikorwa ry’imiryango itegamiye kuri Leta ryaberaga mu mujyi wa Kigali ahazwi nka ’Camp Kigali’, ryabaye mu minsi 2 gusa aho hari hitabiriye imiryango igera ku 148 yaryigiyemo byinshi ikaba yifuza ko ryazajya riba buri mwaka kandi rikaba mu minsi myinshi.Abayobozi batandukanye nabo bavuze ko uyu mwanya wari ucyenewe kandi hari byinshi werekanye ku miryango itegamiye kuri Leta mu kubaka iterambere ry’igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta, Silas Sinyigaya, avuga ko ari ikibazo kuba uruhare rw’imiryango itari iya Leta bamwe batabona uruhari igira mu iterambere ry’igihugu,aha.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta, Silas Sinyigaya


yagize ati “Hari abibaza icyo imiryango itari iya Leta ikora, kandi irakora cyane ntiba yaruhutse ariko kenshi ibyo bakora ugasanga abenshi batabizi, uyu rero ni umwanya wo kugirango bagaragaze ibyo bakora”.


Kabagambe Ignatius,umuyobozi wa Apex Media & Promotions yateguye iri murikabikorwa,avuga ko uyu mwanya wari ngombwa kugira ngo ibyo bakora bibashe kugaragara mu buryo bukwiye.


Kabagambe Ignatius,umuyobozi wa Apex Media & Promotions

Bwana Kabagambe yagize ati “Icyo twamaze kubona cyanashingiweho no kugira ngo dutegure ibi bikorwa ni uko twasanze hari ibintu byinshi byiza bakora ariko rimwe na rimwe ntibigaragare neza nk’uko bikwiye kugaragara.”


Akomeza avuga ko noneho iminsi iziyongera umwaka utaha byibura rigakorwa nk’iminsi ine agira ati”Twebwe ubu nararibonye twazanye ni ukubashyiriraho urubuga,kubashyiriraho ahantu ho babigaragariza mu minsi ibiri ndetse ubutaha tuzabikora mu minsi nk’ine tubishyire no muri week-end(Mu minsi itari iyo mu mibyizi)”

Umuyobozi mu Rwego rw’Imiyoborere (RGB) ushinzwe Ishami rishinzwe imiryango itari iya Leta n’Ishingiye ku iyobokamana Bwana Kangwagye Justus, yavuze ko iki gikorwa cyerekanye imbaraga z’abikorera, ibyiza bageza ku baturage b’u Rwanda, no guhuza n’imiryango mpuzamahanga.


Umuyobozi mu Rwego rw’Imiyoborere (RGB) ushinzwe Ishami rishinzwe imiryango itari iya Leta


Kangwagye yagize ati “Hari igihe imiryango mpuzamahanga iza mu gihugu isaba gukorera abantu bakabona imodoka zigenda, zigaruka zanditseho abantu ntibamenye icyo zikoramo, ntibamenye aho zigana n’abazirimo bakavuga ko bakorera abaturage gusa. Ibi birafasha umuntu wese kumenya umufatanyabikorwa we, n’ikerekezo igihugu cyacu kihaye cyo kumurika ibyo dukora, tugakorera mu mucyo kandi bigakorwa neza”

Nubwo iri murika bikorwa ryabaye kandi rikagenda neza, ariko ry’itabiriwe n’imiryango micye ugereranyije n’iyikorera mu Rwanda kuko mu miryango igera ku bihumbi 2000 hitabiriyemo 148 gusa hakaba hacyenewe ubukangurambaga kugira ngo niyo yindi izaryitabire umwaka utaha aho riteganyijwe kongera kuba muri Gashyantare.


Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye ikiganiro basonurirwa imikorere y’imiryango itegamiye kuri Leta n’umusanzu itanga mu kubaka igihugu
Hatanzwe ibihembo ku bahize abandi mu imurika bikorwa aho bagaragaje udushya dutandukanye

Bamwe babaza ibibazo bitandukanye abahagarariye imiryango itari iya Leta bagahabwa ibisubizo bibanyuze

Iyi ni pompe ikoreshwa mu kuhira idakenera mazutu ahubwo yifashisha umurasire w’izuba

Abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta batanga ubusobanuro kubyo babazwaga

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/03/2018
  • Hashize 6 years