Ibyishimo ni byose nyuma y’uko abaturage 2 bari baheze mu kirombe bakuwemo ari bazima
- 25/07/2017
- Hashize 7 years
Ibyishimo ni byose mu Kagari ka Murambi, Umurenge wa Rusasa ho mu Karere ka Gakenke nyuma y’uko abaturage babiri bari baheze mu kirombe ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro bose bakuwemo ari bazima mu gihe byakekwaga ko bapfuye.
Abo baturage baheze mu kirombe cya Sosiyete ya ‘Speck Minerals’ saa ine n’iminota 50 zo kuri uyu wa mbere, bikiba bari batatu ariko ku mugoroba saa mbili umwe muri bo aza kwikuramo babiri basigaramo, bakaba barayemo ndetse banirirwamo kugeza saa saba n’iminota itanu z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Nyakanga 2017.
Bisobanurwa ko bariya baturage baheze mu kirombe kubera kubura umwuka, bakuwemo nyuma y’amasaha 27.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri inzobere mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro zibumbiye muri sosiyete ya ‘COMIKAGI’ ikorera mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, zazanye ibyuma birimo ibitanga umwuka wa ‘Oxygen’ maze zijya ikuzimu mu kirombe cyari cyahezemo abaturage bityo zibasha kubakuramo bagihumeka.
Saa sita n’iminota 54 ziriya nzobere zakuyemo Matabaro Alex ufite imyaka 54 mu gihe Nizeyimana Daniel ufite imyaka 47 we yakuwemo saa saba n’iminota itanu, aba bombi bakuwemo bagihumeka.
Kuva mu gitondo kare ikirombe cyari cyahezemo bariya bagabo cyari ckizengurutswe n’amagana y’abaturage biganjemo inshuti, abavandimwe, imiryango ndetse n’abaturanyi b’abo bagabo cyane ko byakekwaga ko bamaze gushiramo umwuka; ibintu byateraga abo bose ishavu aho wasangaga nta n’umwe uvugisha mugenzi we.
Buri uko abatekinisiye ba sosiyete ya COMIKAGI bazamuraga umwe mu bari baheze muri kiriya kirombe, abaturage bari aho bakomaga amashyi y’urufaya noneho biba ibyishimo bikomeye bamaze kubona abari baheze muri kiriya kirombe bose bavuyemo.
Mukanoheri Mariya, umwe muri abo baturage agize ati “Turishimye bikomeye kubona abavandimwe bacu bakuwemo bose ari bazima; Imana ihabwe icyubahiro Amena Amena! Turashimira cyane ubuyobozi bwacu kuba bwatuzaniye abafite ubumenyi bukomeye mu bucukuzi bakaba babashije kutuzanira abantu bacu bakiri bazima.”
.
Niyonsenga Aime François, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe ubukungu asabye abaturage gushishoza igihe bagiye gukorera ababa babahaye akazi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakabanza kumenya niba bafite ibyangomba bibemerera gukora ndetse n’ibikoresho byujuje ubuziranenge.
SRC:IZUBA
MUHABURA.RW